RFL
Kigali

Icyiciro cya mbere mu matora y’ibihembo bya Tik Tok Rwanda kigiye gushyirwaho akadomo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/09/2022 11:30
0


Mu masaha macye amatora mu cyiciro cya mbere cya Tik Tok Rwanda agiye guhagarikwa, hakorwe ubusesenguzi ku bagiye kujya mu cyiciro cya nyuma.



Ibihembo bya Tik Tok Rwanda biragenda bigana ku musozo aho, icyiciro cya mbere cy’abahatanye kiza gushyirwaho akadomo ku isaha ya saa sita z’ijoro ry’uwa 30 Nzeri 2022.

Hagati ya tariki ya 05 na 20 Ukwakira 2022 akaba aribwo hazaba icyiciro cya nyuma, kizaba gihatanyemo 15 barimo 10 bahize abandi mu cyiciro cya mbere mu matora, n’abandi 5 bazatoranywa n’itsinda rigari ryateguye ibi bihembo.

Biteganijwe ko kuwa 28 Ukwakira 2022 aribwo hazaba ibirori byagutse, bizatangirwamo ibihembo binyuranye kubahize abandi harimo icya nyamukuru cya miliyoni 1Frw, izahabwa uwa mbere.

Kugeza ubu abahataniye ibi bihembo bakaba bagera kuri 30, aho uwitwa Bizzow Bane ari we uyoboye n’amajwi menshi.

WAHESHA AMAHIRWE UWO UKUNDA MU MASAHA MACYE ASIGAYE NGO ICYICIRO CYA I GISHYIRWEHO AKADOMOBizzow Bane ni we uyoboye abandi mu majwi mu matora y'ibihembo bya Tik Tok Rwanda 2022Greyson Manzi arushwa amajwi mbarwa na Bizzow Bane Yvette Nzaramba ni we mu b’igitsinagore uri imbere mu majwi 
 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND