RFL
Kigali

Dore uburyo 5 wagakwiye kuba wita ku musatsi wawe-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:5/09/2022 16:10
0


Umusatsi wa afro ni umusatsi ugorana kuwitaho, ariko bisaba kuba waramenye ibikoresho bikora ku musatsi wawe. Twabateguriye uburyo wakwita ku musatsi wawe neza.



1.       Amazi agomba kuba incuti ya hafi y’umusatsi wawe

     

Iyo bije ku musatsi wawe, amazi ni ingenzi. Urufunguzo kugira ugumane umusatsi wawe wa afro, ni amazi. Biba byiza iyo unyweye amazi menshi, ukanayashira mu musatsi.

Bumwe mu buryo wakoresha amazi ni ugukuramo icyo bita ‘tangles’ mu ndimi z’amahanga, kubera ukuntu umusatsi wa afro uba uzingazinze bituma ufatana. Kuba wasokoza umusatsi wa afro biragoye kandi byatuma ucika, rero bisaba kuba wawutosa kugira byorohe, ujya ubona abantu bafite umusatsi woroshye kandi urabagirana ntakindi kibibafashamo atari amazi.

2.       Gushiraho umunsi wo koga mu mutwe

      

Icyiza cya afro ni uko bitagusaba kuwogamo cyane nk’ubundi bwoko bw’imisatsi, ariko ukaba wawogamo nka rimwe mu cyumweru cyangwa bibiri kugira wirinde kuma k’umusatsi. Rero biba byiza wimenyereje umunsi wo koga mu musatsi wawe.

Kuri uwo munsi biba byiza iyo ukoresheje ‘moisture-boosting shampoo na conditioner’ kugira umusatsi wawe uruhuke, kandi ukibuka kudakoresha amazi ashyushye cyane kuko atuma umusatsi ukomera kandi ugatakaza amavuta yawo usanganwe.

3.       Ujye ukoresha uburyo bwo gufunga imisatsi bwiza

      

Nk’uko bivugwa, n’uburyo byo gufunga imisatsi buzima butica umusatsi wawe, zimwe mu ngero z’uburyo bwo gufunga imisatsi bitayica harimo kwambara indi misatsi ‘wigs’, gushiramo weaves, gufunga shinyo ‘buns’ , ‘bantu knots’ n’uburyo bwo gusuka imisatsi, gusuka umusatsi wawe cyangwa ‘twist’ nabwo ni ubwoko bw’ibisuko, no mugihe wasutse ujye wita ku nkengero z’umusatsi wawe.

4.       Gushira amavuta mu musatsi


     

      Umusatsi wa afro ukwiye gusigwamo amavuta, byakagombye kuba igikorwa cya buri munsi kandi ukita ku mavuta ukoresha atakwangiriza umusatsi.

Bumwe mu bwoko bw’amavuta wakoresha coconut oil, olive oil cyangwa se avocado oil.

5.       Kurya ibiryo bifitiye akamaro umusatsi

      

Nk’uko tubizi, ibiryo biri muri bimwe bitunze umubiri rero hari n’ibiryo bifasha umusatsi wawe mu kuwurinda ibibazo nko gucika, kuma, n’ibindi byinshi. Urugero imbuto, imboga, ibinyampeke byo bifasha no mu gukuza umusatsi, ukarya n’ibiryo nka avoca bifite ‘omega-3 fatty’.

Ubu ni bumwe mu buryo wafata neza umusatsi wawe, cyane cyane ku bantu bafite umusatsi wa afro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND