Mu gihe mu Rwanda no ku Isi bari mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe gufatwa nk'ukwahariwe abagore, Umusizi Murekatete yahuje imbaraga n'abasizi bagenzi be bafatanya gusoza ukwezi kwahariwe umugore bataka ubwiza bwe mu gitaramo cyiswe “USpeakLive.”
Iki gitaramo cyabereye kuri Les Space ku Kimihurura cyafashije benshi mu bacyitabiriye kongera gutekereza ku gaciro k'umugore muri sosiyete nyuma yo kumva ibikubiye mu butumwa bwanyuze mu bisigo n'imivugo bumvise mu ijoro rya tariki 27 Werurwe 2025.
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nsengimana Sylvestre, cyahuriyemo abasizi batandukanye barimo Manzi Manro, Inkomarumwe, JDC Kimirantare, Serwakira, Patrick Nzabonimpa, Kibasumba Confiance n’abandi.
Ibisigo byanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo byibanze cyane ku bigaruka ku bwiza bw'umugore, ibibazo bahura nabyo, uko bitwara iyo babigezemo, imbaraga z'umugore, uruhare rwe mu kubaka sosiyete, imyitwarire ikwiye kumuranga n'ibindi.
Umusizi Murekatete wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yabanjirijwe n’Intore ku rubyiniro ibintu byari agashya mu busizi, yageze ku rubyiniro ahagana Saa Tatu z'ijiro yinjirira mu gisigo yise "U Rwanda Ndota" kigaruka ku ndwara zo mu mutwe zibasiye cyane urubyiruko ndetse n’ubuzima bw’imyororokere aho yavuze ko umwana w’umukobwa akwiye kuganirizwa ubuzima bwe bw’imyororokere akiri muto kuko bimurinda kugwa mu bishuko no kwakira amakuru atariyo ku mihindagurikire y’umubiri we!
Uyu musizi yari yahuje urubyiriniro rwe n'umuziki wacuranzwe n'ibikoresho bya muzika bitandukanye birimo umuduri, ikembe, gitari, inanga n'ibindi.
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'imyitwarire y'Umusizi Murekatete bitewe n'uko yahuzaga amarangamutima ye n'ubutumwa bukubiye mu bisigo yari yateguye, aho arira, akarira, byagera aho guseka agaseka, n'ibindi n'ibindi.
Benshi banyuzwe n'igisigo "Iwacu Bazagukoshe" kigaruka ku nkuru y’umusore wiswe Ruvumbitsi rwa Mvumbahose ugenda asambana ku bakobwa batandukanye yitwaje ubushongore, ubukaka ndetse n’ifaranga.
Ubwo byari bigeze ku gisigo "Amakiriro" ibintu byahinduye isura bitewe n'uburyo bakiriye iki gisigo kuva cyasohoka kibaka kimwe mu byo yakoze bikunzwe na benshi kugeza ubu.
Ku rubyiniro, Umusizi Murekatete yari aherekejwe n'abacuranzi barimo Muhire Theogene (Umushabizi Theo) Umuhungu wa Mushabizi akaba ari we wacuranze inanga, Jean Claude Mpayimana yacuranze umuduri, Teta Media Uwamahoro akaba murumuna w'Umusizi Murekatete yacuranze guitar, Gembe n’ibinyuguri byacuranzwe na David Butera, Intore yabyinnye yitwa Twagira Imfura Cyane.
Murekatete wakoze iki gitaramo ni umwe mu basizi b’Abanyarwanda bazwi cyane, cyane cyane mu bisigo bye byagaragazaga imivugo yuje ubuhanga, ubuhimbyi bukomeye n’ubutumwa bwimbitse ku Rwanda.
Ibisigo bye byanditse mu mvugo ya gihanga, aho akoresha amagambo y’ubuvanganzo gakondo ariko akanagaragaza ibitekerezo bye.
Ibihangano bye bifite umwihariko wo kugira insigamugani, ibigereranyo n’amagambo afite uburemere mu mitekerereze.
Yakunze kwandika ku Rwanda, ashimangira icyizere cy’ejo hazaza no gusaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira igihugu cyabo. Ibihangano bye byibanda ku mateka, umuco n’icyerekezo cy’igihugu.
Ibisigo bye byagize uruhare mu kurinda umuco gakondo w’u Rwanda no gutanga ishusho y’uburyo ubusizi bwakomeje kubaho no mu bihe bya kera.
Muri iki gihe, uyu
mukobwa ari gukora ku gisigo yakoranye na Divin Derick kizasohoka mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ari no
gutegura Album ye ya mbere.
Umusizi Murekatete yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore
Murekatete yahuje ibisigo bye yasohoye mu bihe bitandukanye n'amarangamutima abyumvikanamo
Ku rubyiniro Murekatete yabanjirijwe n'Intore, ibintu byashimishije abitabiriye igitaramo cy'uyu mukobwa
Umusizi Ikibasumba Confiance yongeye gukora ku marangamutima ya benshi binyuze mu bisigo yavuzeAbasizi bahuje imbaraga nyuma y'iki gitaramo bashimira buri wese wabashyigikiye
Murekatete asobanura iki gitaramo nk'ikidasanzwe, kuko cyamuhaye ishusho y'aho aganisha ibikorwa bye
TANGA IGITECYEREZO