RFL
Kigali

Netflix- filime 10 nshyanshya zikunzwe kandi zigezweho wareba-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:23/08/2022 20:42
0


Benshi muri twe biratugora kumenya filime nziza nshyashya wasanga kuri Netflix, twabatoranyirije zimwe muzigezweho kandi ziri gukundwa cyane.



1.       Never have I ever

    

Iyi filime yatangiye gusohoka muri 2020, muri uyu mwaka basohoye ikindi gice cy’iyi filme iri mu bwoko bw’urwenya bita ‘teen comedy’ mu ndimi z’amahanga.

‘Kuba umukobwa w’imyaka 15 biragoye, cyane cyane ku mwana w’umuhinde uba muri America abana na mama we gusa’.

Niba ushaka filime isekeje kandi igaragaza ingorane z’ubuzima nyazo ku mwana w’umukobwa uri muri iyo myaka, wareba iyi filime.

2.       The sandman

    

Iyi filime ni iyo muri uyu mwaka wa 2022, ikaba ari filime yo mu bwoko bwa ‘fantasy’ bivuze ibintu kenshi bidakunze kubaho.

Iyi filime irimo kudapfa ‘immortal’, ibisimba, ama daimoni, ibisimba bivuga, irimo ubusobe butangaje... niba ukunda ibi byose urakaza neza mw’isi y’inzozi zawe.

Irimo aba sitari nka Tom Sturridge, Boyd Holbrook, Patton Oswalt, Vivienne Acheampong, Gwendoline Christie, Charles Dance, Jenna Coleman, David Thewlis, Stephen Fry n’abandi.

3.       Locke and key

      

Yakinwe kuva 2020 na n’ubu baracyasohora izindi. Ni filime ya ‘fantasy’ , nayo irimo ibintu utiteze ko byaba mu buzima busanzwe.

Abana bagerageza gukora ahahoze ari kwa papa wabo kugira ngo bahagurishe, ariko bagatangira kubona zimwe mu mfuguzo zibaganisha mu kumenya ahahise ha papa wabo nabo bakamenya zimwe mu mbaraga bafite.

Ni film nziza wareba niba ukunda ubu bwoko bwa film

4.       Instant dream home

      

Ni ‘reality show’ bivuze ko atari ibyo baba bakina, ni ibiba biri kuba mu buzima busanzwe berekana uko wakora inzu yawe igasa uko ubishaka.

Iyi filme irakunzwe kuko ifasha benshi kumenya uko bakora inzu zabo zigasa neza uko babishaka.

5.       I just killed my dad

      

Iyi filme yakozwe na Skye Borgman, ni filme umwana Anthony Templet avuga impamvu zitandukanye zamuteye kwica umubyeyi we.

6.       Day shift

      

Ni film yo muri 2022 irimo aba stari benshi nka Jamie Foxx, Dave Franco, Karla Souza, Meagan Good, Natasha Liu Bordizzo, Snoop Dogg,... ni filme iteye ubwoba kandi inasekeje, aho baba bahiga ama vampire.

Foxx aba ahiga ama vampire kugira ngo abone amafaranga yo gutuma umukobwa we batamutwara, aba yaramubyaranye na Meagan Good.

Snoop Dogg aba ari inshuti ya Foxx nawe bahigana ama vampire. 

7.       Uncharted

        

Ni filme yo muri uyu mwaka irimo aba stari batandukanye nka Tom Holland, Mark Wahlberg, Sophia Ali, Tati Gabrielle, Antonio Banderas...

Biragoye gukunda filme nka uncharted kuko ni nk’izindi nka ‘the mummy’, ariko abastari barimo batuma uyikunda aho Tom Holland akina nk’umujura , aho Nathan Drake akina nka mukuru we wabuze.

8.       Purple hearts

      

Filme y’uyu mwaka ni filme y’urukundo irimo aba stari nka Sofia Carson, Nicholas Galitzine, Chosen Jacobs.

Aho Sofia amenya ko arwaye diabete kandi akazi akora katamuha amafaranga ahagije yo kwivuza na Nicholas wanywaga ibiyobyabwenge cyera ajya mu gisirikare, ako afitiye ideni bamwe mubabimuhaga agomba kubishyura bose bakumvikana gushakana kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura ariko badakundana, bikazarangira bakundanye.

9.       Sing 2 

      

Ni filme yo muri 2021 ikaba irimo aba stari nka Matthew McConaughey, Reese Witherspoon, Scarlett Johansson, Bono... Ni comedy no gukora umuziki, ikaba iri muri filme ziri gukundwa cyane.

10.   The informal

      

Ni filme yo mu bwoko bwa ‘thriller’ ni filme akenshi ziba zari ibitabo kandi zirimo ibibazo byo mu buzima busanzwe, akenshi zigaragaramo n’ibyaha byo kwica. Irimo aba stari nka Joel Kinnaman, Rosamund Pike, Clive Owen, Common, Ana de Armas.

Iyi filme bohereza umukozi wa FBI muri prison kugira ngo aneke umwicanyi uba uri muri iyo prison.

Izo nizo filme 10 twari twabateguriye zigezweho, kandi nawe wakunda kuri Netflix.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND