RFL
Kigali

Ibyishimo hagati ya Jennifer Lopez na Ben Affleck ku munsi w’ubukwe bwabo mu myambaro y’imyeru

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:22/08/2022 17:13
0


Ubukwe bwabaye kuwa Gatandatu tariki 20, Kanama aho bo n’umuryango wabo hamwe n’abitabiriye ubukwe bwabo bari bambaye imyeru.



Jennifer, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa film wamenyekanye cyane, yatangiye gukina film mu 1969 nyuma yaho aza kugana inzira y’umuziki aho yakoze indirimbo nka ‘on the floor, I’m real, Let’s get loud’ n’izindi nyinshi.

Kuri uyu wa gatandatu akaba yakoze ubukwe n’umugabo we wa kane nyuma ya Marc Anthony, Criss Judd na Ojani Noa

Jennifer yashakanye n’uwitwa Ben Affleck umukinyi wa film akaba anazikora.

Abana ba Ben Affleck n’uwahoze ari umugore we Jennifer Garner  uko ari batatu Violet ufite imyaka 16, Seraphina ufite imyaka 13 na Samuel w’imyaka 10 nabo bitabiriye ubukwe, kimwe n’uko abana ba Jennifer Lopez n’uwahoze ari umugabo we Marc Anthony uko ari babiri b’impanga Max na Emme bafite imyaka 14 bitabiriye ubukwe.

Ubukwe bwamaze iminota 20, aho basezeranyijwe na Jay Shetty, umugabo uzwiho kuvuga amagambo y’ubwenge yigisha mu buzima bita ‘word of wisdom’ mu ndimi z’amahanaga.

Ibirori birangiye bafashe amafoto y’urwibutso n’umuryango n’incuti bari bitabiriye ubukwe bwabo, inseko ku maso ya Jennifer Lopez irabivuga byose, ibyishimo bari bafite kuri uwo munsi.












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND