RFL
Kigali

Khloe Kardashian yacyuriye Thompson bagiye kubyarana ubuheta

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:26/07/2022 12:03
0


Khloe Kardashian umunyamideri uturuka mu muryango w’abaherwe bazwi nk’aba Kardashian wabyaranye umwana we wa mbere yise True n’uwahoze ari umugabo we Tristan Thompson wamuciye inyuma inshuro nyinshi, byamuteye kwandika amucyurira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho amuciye inyuma benda kwibaruka ubuheta.



Yakoresheje amagambo azimije avuga ku bihe bikomeye yanyuzemo. Ati: “Jya ushima ko udafite ibyo wifuza byose. Iyo uza kuba ubifite, ni iki wari kuba urangamiye mu gihe kizaza? Jya ushima kuba utazi ikintu kuko biguha ubushobozi bwo kwiga. Jya ushima ibihe bikomeye kuko muri ibyo bihe urakura. Jya ushima imbogamizi uhuranazo kuko zituma uhinduka”

Yongera mu kindi gice ati: ”Jya ushima buri kibazo ucamo kuko bikubakamo gukomera. Jya ushima amakosa yawe kuko azakwigisha amasomo y’akamaro. Jya ushima iyo unaniwe kuko bivuze ko hari impinduka wakoze”.

Aya ni amwe mu magambo yanditswe na Khloe Kardashian kuri Instagram arimo inama n'amasomo y’ubuzima benshi bafashe nk'aho yavugaga ku wari umugabo we bagiye no kubyarana umwana wa kabiri.

Khloe na Tristan bahisemo umuntu uzabatwitira mbere y’amakuru avuga ko Tristan yamuciye inyuma akaba yarateye inda Maralee Nichols. Gucibwa inyuma byababaje cyane Khloe bituma yandikana akababaro ati: “Namenye ibyo Tristan ari gukorera isi yose;

"Ntacyo bitwaye kuba wabikora, ako nta nubwo uncira isiri mbere y'uko isi yose ibimenya? Bimaze kuba urushyi rwo mu maso namenyereye. Ni agasuzuguro, bintera isoni, nishimiye kuba njyenyine kurusha kuba ndi kumwe n’abantu”.

Ibi bigaragaza uburyo Khole yababajwe n’uyu mugabo ariko benshi bakibaza impamvu yaba agiye kubyarana nawe undi mwana kuko Khloe avuga ko ashaka ko umwana we wa mbere True agira umuvandimwe bahuje ababyeyi dore ko ngo agejeje imyaka yo kuba bamuha umuvandimwe. 


Ubutumwa bw'akababaro bwa Khloe


Khloe na Tristan baritegura kwibaruka umwana wa kabiri batwitiwe n'undi mugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND