RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku ndirimbo zakoreshejwe mu nteguza y’igice cya kabiri cya filime ‘Black Panther’

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:25/07/2022 19:45
0


Ku wa 24 Nyakanga 2022, nibwo studio ya Marvin yatangaje ko igiye gushyira ku isoko igice cya kabiri cya filime ‘Black Panther’ yamamaye ku Isi mu gihe gito.



Integuza y’iyi filime ifite iminota ibiri n’amasegonda 21’, yayobowe na Ryan Coogler. Ni mu gihe abakinnyi b’imena bazayigaragaramo barangajwe imbere na Lupita Nyong'o, Danai Gurira, Martin Freeman, Letitia Wright, Winston Duke, Angela Bassett na Dominique Thorne.

Integuza yayo yumvikanamo indirimbo ebyiri ‘No woman no cry’ y’umunyabigwi mu muziki, Bob Marley, iririmbwa (Cover) n’umuhanzi wo muri Nigeria Tems, umukobwa umaze kumenyekana cyane mu muziki wa Afurika.

Indirimbo ya Bob Marley na Wailers “no woman no cry” iri muri Album yitwa Natty Dread yasohotse mu 1974. Bob Marley avuga “no woman no cry” yari ashatse kuvuga “woman don’t cry” bivuze “ mugore wirira” yarebwe n’abantu million 28.

Humvikanamo kandi indirimbo y’umuraperi w’umunyamerika, Kendrick Lamar yitwa ‘Alright’. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2015, iri kuri album ye yitwa “to pimp a butterfly” ikaba yararebwe n’abantu basaga milliyoni 156.

Izi ndirimbo ziri muri aya mashusho ni ibyo bita ‘Mashup’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Bikorwa bafata indirimbo ebyiri bakazigira nk’aho ari imwe. Amagambo mu ndirimbo ‘No woman no cry’ ari kujyana neza n’umutuzo n’agahinda bigaragara mu bakinnyi nka Nakia n’umuryango wa T’Challa, bari mu cyunamo cyo kubura umuvandimwe.

Harimo umurongo uvuga ngo "Good friends we have, and good friends we lost along the way" ugenerekereje mu Kinyarwanda, bati “Inshuti nziza dufite n’inshuti nziza twabuze mu nzira.”

Aya magambo asa nk’ayavuzwe n’abakinnyi bakinanye na Boseman, mu mashusho agaragaramo Shuri ukina ari mushiki wa Black Panther ari we Chadwick Boseman. Mu ndirimbo baravuga ngo “Dry your tears” bivuze ngo “Hisha amarira yawe.”

Aba bakinnyi basa nk’abamuhumuriza bakongera bakavuga ngo “everything is gonna be alright” bivuze ngo ‘Ibintu byose bizamera neza.’ Baririmba batanga isezerano ry’ejo hazaza heza igihugu cyabo.

Izi ndirimbo ebyiri zivanga neza aho bagera bakavuga ngo “We gon' be alright / Do you hear me, do you feel me? / We gon' be alright" bivuze ngo ‘Tuzamera neza, uranyumva, uranyumva, tuzamera neza.”

Aya magambo avugwa aya mashusho ari kurangira, aho berekana agace gato kuri Black Panther mushya bivuze ko Wakanda izaba iri mu maboko meza. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND