RFL
Kigali

“Ubuzima ni bugufi...kunda abagufata neza!”- Kim Kardashian yaciye amarenga yo kuburira Khloe ugiye kongera kubyarana n’uwo batandukanye

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:19/07/2022 12:20
0


Kim yashize ku mbuga nkoranyambaga ze amagambo ayoberanyije ayo bita ‘cryptic quotes’, avuga ku rukundo no kwisubiraho benshi bafashe nk’aho yabwiraga Khloe ugiye kubyarana umwana wa kabiri na papa w’umwana we wa mbere batandukanye.



Kuri instagram ya Kim yashizeho amagambo avuga ngo “Ubuzima ni bugufi kugira ubyuke wisubiye imyanzuro wafashe”. Yongeraho ati “rero kunda abantu bagufata neza wibagirwe abagufata nabi, kandi wizere ko ibintu byose bibaho kubw’impamvu, nugira amahirwe yafate, nahindura ubuzima bwawe ubireke. Ntawavuze ko bizaba byoroshye, bakwijeje ko bizaba bikwiye”.

Byamaze kwemezwa ko mu Ugushyingo, True umwana wa Khloe na Thompson azabona umuvandimwe we. Thompson yasabye Khloe imbabazi ko ibyo yamukoreye atari abikwiye, uko yamufashe n’uko yamukojeje isoni amubwira ko amwubaha kandi anamufitiye urukundo.

Kim yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze harimo instagram, avuga ngo “Abakobwa bashobora gutandukanya ubwoko 200 bw’amabara [y’ibirungo by’ubwiza basiga ku munwa] bita ko yambaye ubusa kuko aba yoroheje [ntabwo aba agaragaza itandukaniro cyane hagati yayo] ngo ariko ntibabona ikibi mu bahungu”.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND