RFL
Kigali

Havumbuwe agapfukamunwa gashobora kwica Corona Virus! Doze ya kabiri ishimangira y’urukingo yaje

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:13/07/2022 20:53
0


Abashakashatsi bo mu kigo cya Rensselaer Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ubwoko bushya bw’agapfukamunwa bise N95, kadahangana gusa no gukwirakwira kwa Corona Virusi ahubwo gashobora no kwica iyo Virusi na bagiteri zitarinjira mu mubiri.



Aba bashakashatsi bakomeza  bagaragaza ko ako gapfukamunwa gashobora kwambarwa igihe kirekire, bivuze ko gakoranye  palastike nkeya ituma  kadakenera gusimburwa kenshi.

Nk’uko ubushakashatsi buherutse gusohoka mu kinyamakuru Applied ACS Materials & Interfaces bubigaragaza, iri tsinda ry’abashakashatsi ryabashije kugaragaza neza uburyo aka gapfukamunwa ka N95 gakoranye uburyo bwica za mikorobe kandi kanakoze muri palasitike nkeya ugereranyije n’utwari dusanzweho.

Iri tsinda kandi ryari rigizwe n’abashakashatsi bo mu Ishuri Rikuru ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts muri Amerika, risobanura ko ako gapfukamunwa ryagakoranye  umwihariko w’ikinyabutabire cya  polymers n’ibindi birwanya mikorobe hamwe, n’ubudodo bukoze mu buryo bukumira imirasire y’izuba yangiza (Ultra Violets).

 

Umwe muri aba bashakashatsi, Edmund Palermo wo mu kigo cya Rensselaer Polytechnic Institute yagize ati: “Turatekereza ko ibyo twakoze  ari intambwe yambere iganisha ku buryo burambye bwo kubona ibikoresho birinda umuntu nk’agapfukamunwa ka  N95.  Gashobora gufasha  mu kugabanya kwanduzanya indwara zandurira mu buhumekero muri rusange. Biragaragara ko hari Covid-19 mu bundi buryo, ariko ubu bwoko bw’ikoranabuhanga buzarushaho kuba ingenzi.

Yakomeje ati: “Gutinya  indwara ziterwa na mikorobe zandurira mu myanya y’ubuhumekero biracyahari, ariko ni igihe cyo kunoza imikorere no kuramba kw'ibikoresho dukoresha mu kwirinda”.

   

Nta cyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima riratangaza kuri aka gapfukamunwa, gusa Umuvugizi w’Ikigo gisinzwe iby’Ibiribwa n’Imiti muri Amerika (FDA), Audra Harrison aherutse gutangaza ko Ikigo cya Amerika  gishinzwe kubungabunga Ubuzima (NIOSH) cyemeje ko agapfukamunwa ka  N95 ari “uburyo ntagerereranywa mu kurinda ubuhumekero ku bakozi b’ubuzima”.

 

Ibi bitangajwe mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ritangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamuka mu Burayi muri iyi minsi ndetse n’udupfukamunwa dusabwa kongera kwambarwa nyuma y’igihe benshi badukuyemo.

 

Ni nyuma kandi yo kwemeza dose ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Corona Virus, haherewe ku bageze mu zabukuru mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

  

Komiseri w’u Burayi ushinzwe Ubuzima no Kubungabunga Ibiribwa, Stella Kyriakides. Yagize ati: ‘’ Ndahamagarira ibihugu bigize uyu muryango kwihutira gutanga doze ya  kabiri isimangira, kuri buri wese urengeje imyaka 60 kimwe n'abafite intege nke bose".

 

Src: Nation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND