RURA
Kigali

Abadepite bongeye kugaragaza impungenge ku itegeko ryemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/02/2025 15:05
0


Mu gihe itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi rizaba ritowe, bizaba bivuze ko umuntu ufite imyaka 15 kuzamura azaba ashobora kujya kwa muganga yijyanye agahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro cyangwa izo bifitanye isano adaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurezi we.



Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.

Ingingo nshya ziwukubiyemo zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gusamira undi mu gihe we n'uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo busanzwe no kwemerera abangavu bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abadepite bongeye kugaragaza impungenge kuri izi ngingo zombi aho bamwe bavuga ko umwana w’imyaka 15 adakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n'ababyeyi be cyangwa abamurera byemewe n'amategeko.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko itegeko ryatowe mu 1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n'igihe kubera iterambere ryihuse mu buvuzi.

Ishingiro ry’uyu mushinga ryemejwe n’Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2024, ubu rikaba riri gusuzumwa muri Komisiyo. 

Bimwe mu byo umushinga w'itegeko rishya ugamije gukemura harimo gusimbura itegeko ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n’igihe, kujyanisha n'igihe itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y'abantu, guhuza amategeko ajyanye n'ubuzima mu itegeko rimwe, kugena uburyo serivisi zo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangwa no kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Umwaka ushize ku wa 5 Ugushyingo ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite uyu mushinga, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nubwo amategeko asanzwe ateganya ko abifatira imyanzuro ku birebana no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ari abafite imyaka y’ubukure [ni ukuvuga imyaka 18], usanga bizitira ingimbi n’abangavu kuri serivisi n’amakuru ku buzima bw’imyororokere bikaba intandaro y’ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe.

Iri tegeko ririmo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko “imyaka y’ubukure” muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y’amavuko kuzamura.

Minisitiri Dr. Nsanzimana ati: ”Itegeko rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kugezwaho inyigisho n’ibikorwa by’ubuvuzi bijyanye na serivisi z’imyororokere y’abantu kandi ko nta wukwiriye kuvutswa uburenganzira kubera ivangura iryo ari ryo ryose.”

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko uko amategeko yari asanzwe ameze aheza abangavu n’ingimbi bakabuzwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo ndetse n’imyororokere “kuko imyaka y’ubukure mu Rwanda ni imyaka 18 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 104 y’itegeko rigena abantu n’umuryango.”

Ati: “Nubwo bimeze bityo amategeko ntabwo avuga uburyo ingimbi zishobora kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere na serivisi kandi amategeko ni yo yemeza ko buri wese afite uburenganzira ku makuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. 

Kuba rero abangavu n’ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi bituma haba ikibazo cy’inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z’ubuzima.”

Icyo gihe Depite Uwamariya Veneranda yagaragaje ko hakwiye kubaho ubushakashatsi bwerekana ko ibituma inda zitateganyijwe ziyongera mu bangavu ari uko badahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati: “Ndashaka kubaza niba hari ubushakashatsi bwaba bwarakozwe bukagaragaza ko igituma inda zitateganyijwe ziyongera biterwa n’uko amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu batayamenya.”

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bakiriye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.

Ati: “Baje ku mavuriro turabakurikirana nk’abandi batwite ariko icyaje kudutera impungenge ni uko 70% by’aba cyane cyane abari munsi y’imyaka 20 ni bo bibasirwa cyane n’impfu z’ababyeyi n’iz’abana. Ni ukuvuga ko impfu z’ababyeyi n’izabana tugira hano mu gihugu 70% ziba muri muri aba bari munsi y’imyaka y’ubukure.”

Yasobanuye ko ibyinshi bijyana n’imiterere y’umubiri no kuba umuntu atarageza imyaka yo gutwitiraho, umubiri utaritegura neza, ndetse n’abandi baba baragerageje gukuramo inda byabagwa nabi bakabireka.

Dr. Nsanzimana yanavuze ko impfu z’abana batarageza ku myaka itanu na bo 70% bari mu bavutse ku bakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, mu gihe 35% by’abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y’ubukure.

Yashimangiye ko 'bifitanye isano n’igwingira, bifitanye isano n’impfu z’ababyeyi n’abana noneho tukabona ko no mu myaka itanu ishize imibare twarayisesenguye, ntabwo yigeze ihinduka ngo igabanyuke kandi harakoreshejwe ubundi buryo abantu bashyizemo imbaraga.'

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho.

Umubare munini w’aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n’ayisumbuye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

Abadepite bongeye kugaragaza impungenge ku mushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda ryemerera abangavu b'imyaka 15 kuboneza urubyaro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND