Abadepite bagaragaje impungenge zikomeye ku ngingo ebyiri zigize umushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda, zirimo iyerekeye gutwitira undi n'indi yorohereza abangavu kubona serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo buboroheye, basaba ko izi ngingo zombi zasuzumanwa ubushishozi.
Ni ibyagarutsweho ku wa 17 Gashyantare 2025, ubwo Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.
Ingingo nshya
ziwukubiyemo zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gutwitira undi mu gihe we
n'uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo
busanzwe no kwemerera abangavu bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza
urubyaro.
Abadepite bongeye
kugaragaza impungenge kuri izi ngingo zombi aho bamwe bavuga ko umwana w’imyaka
15 adakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n'ababyeyi be cyangwa abamurera
byemewe n'amategeko.
Depite Uwababyeyi Jeannette, avuga ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, riteganya ko umwana w'imyaka 15 ashobora kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro, yabajije niba haba hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza koko ko abana Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko batwaye inda bakiri bato babitewe no kuba nta burenganzira bari bafite kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, yumvikanisha ko hari igihe kubaha ubu burenganzira atari byo byakemura iki kibazo.
Ati: "Ese ahubwo ntabwo haba hari ikibazo cy'ubumenyi buke ku buryo n'ubundi nitunabafungurira ahubwo ari bwo bazabikoresha nabi, ugasanga ntidukemuye ikibazo kimwe ahubwo duteye ibindi byinshi?"
Depite Mujawabega Yvonne, avuga ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, riteganya uburyo bwo gutwitira undi, yavuze ko basabye Minisiteri y'Ubuzima kongera gusuzumana ubushishozi iyi ngingo hitabwa cyane ku buzima bwo mu mutwe bw'umubyeyi ushobora gutwita yabyara bagahita bamutwara umwana.
Ati: "Kuko nishyize mu mwanya w'aba bantu nk'umubyeyi, nkareba ukuntu umubyeyi bazahita atanga umwana, njye byarambabaje pe. Ubundi iyo umuntu atwise umwana nubwo waba wamutwitiye undi, ibyo ari byo byose bigera aho ukamugiraho amarangamutima.
Nabonaga tubyara bagahita babadufatisha, njyewe nkumva guhita bagutwara umwana ari ibintu byagira ingaruka ku mubyeyi. Tuzarebe uburyo tumuherekeza, kuko numva ibyo bibaye birimo ikintu cyamuhungabanya."
Yakomeje agaragaza ko uyu mubyeyi wiyemeje gutwitira undi bishobora kumugiraho ingaruka zo gutwita umwana atamukunze, cyangwa se akabyara umwana ufite 'ubusembwa runaka' ku buryo ari uwamutwise atamukunda ndetse n'uwasabye ko bamumutwitira ntamwemere, ibishobora kurangira umwana ari we ubibabariyemo.
Depite Mujawabera yasabye ko iyi ngingo yakongera gusuzumwa hakagira amavugurura akorwamo, aho yagize ati: "Ese uyu mubyeyi ubyarira abandi, azabyara incuro zingahe? Ntabwo birimo, kubera ko bishobora kuba nka 'business.' Mbese tumurinde gukoreshwa. Numva iki kintu kijyanye no kubyarira undi dukwiye kwiga uburyo uyu muntu yarindwa, umwana akarindwa, ku buryo bose batazahungabana."
Mu bindi Abadepite basabye ko birebwaho, harimo kuba iyi serivisi yo gutwitira undi yajya itangirwa kwa muganga, aho kugira ngo umuntu ku giti cye ajye kwishakira uwo bakorana amasezerano, mu rwego rwo kurinda umwana ibibazo ibyo ari byo byose ashobora guhura na byo mu gihe kiri imbere.
Hanibajijwe niba kwemerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro byaba atari ukubagira abantu bakuru imburagihe, mu gihe abafite iyo myaka baba bagikeneye kurerwa no gufatirwa ibyemezo n'ababyeyi babo.
Bagaragaje ko kuba umwana yatangira kwifatira ibyemezo n'ababyeyi be batabizi, usanga aribyo bimuviriyemo gukora amahitamo mabi yo kuba yanakuramo nyababyeyi kuko azi ko bizoroha kubona umutwitira, ibyagaragajwe ko byakwangiza cyane ubusugire bw'umuryango w'ejo hazaza.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko izi mpaka ari ingenzi kuko zizabafasha mu kunonosora uyu mushinga w'itegeko rishya, yumvikanisha ko hari benshi bategereje ko wemezwa bagatangira guhabwa serivisi bakeneye.
Ishingiro ry’uyu mushinga
ryemejwe n’Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2024, ubu rikaba riri
gusuzumwa muri Komisiyo.
Bimwe mu byo umushinga
w'itegeko rishya ugamije gukemura harimo gusimbura itegeko ryerekeye ubuhanga
bwo kuvura ritakijyanye n’igihe, kujyanisha n'igihe itegeko ryerekeye ubuzima
bw’imyororokere y'abantu, guhuza amategeko ajyanye n'ubuzima mu itegeko rimwe,
kugena uburyo serivisi zo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangwa no
kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buvuzi.
Ubushakashatsi bwakozwe
mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite
imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.
Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Aline Uwimana, wavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati: “Hari ubushakashatsi
bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12
bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda.”
Dr Uwimana avuga ko ari
yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo
kuboneza urubyaro.
Ati: “Urebye 70% ku bana bafite
hagati y’imyaka 15-19 nibo batabona izo serivisi. Ku bayirengeje ariko
badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka,
biri kuri 7%.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo
rero bikaba ari byo bitera imbogamizi ubona inda ziterwa abangavu zikomeza
kwiyongera.”
RBC igaragaza ko mu myaka
itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari
munsi y’imyaka 15.
Abadepite bongeye kugaragaza impungenge zikomeye bafite ku mushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuzima mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO