RURA
Kigali

Begukanye miliyoni 500 Frw! Imishinga y’urubyiruko yahize iyindi irimo n’uwa ‘Gen-z Comedy’ yahembwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/02/2025 7:36
0


Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 18 Gashyantare ni bwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku mishinga y’urubyiruko yahize indi mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka YouthConnekt, aho abahize abandi bose hamwe begukanye agera kuri miliyoni 500 Frw.



Ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center, birimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose.

Mu bahembwe, harimo n’umunyarwenya Fally Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy, watsindiye miliyoni 10 Frw mu cyiciro cya Arts Connekt.

Uyu munyarwenya yagize ati: “Ingamba ni uko 'hagiye gushya'. Urumva amafaranga nk’aya iyo uyatsindiye, tuba dufite ibintu byinshi kuko gutegura igitaramo biravuna. Iyo ugize gutya ukabona ibintu byagutwaraga amafaranga urabyiguriye, ni ‘expense’ uba ukuyeho. Na wa munyawenya agatera imbere mu buryo yahembwagamo, na kompanyi igakura. Izi ni imbaraga baduhaye.”

Uwineza Peace Shakirah wamenyekanye muri filime z’urwenya zitandukanye nka Mbaya Series na Subu Comedy, na we watsindiye miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy’abagore.

Uyu mukobwa wize ibijyanye na ‘Customs and Tax Operation’ kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite urusenda yise ‘Neza Chill’ akora binyuze muri sosiyete ye Shaky Ltd ari na wo mushinga wamufashije gutsinda.

Nyuma yo guhabwa igihembo yagize ati: “Mu by’ukuri, ni urugendo rutari rworoshye, n’ubu ntabwo rworoshye, ariko nibura hari aho ngiye kuva hari n’aho nzagera.”

Mu bandi bahembwe, harimo Ufitimana Aimee Pacifique watsinze mu cyiciro cy’urubyiruko rufite ubumuga akegukana miliyoni 5 Frw, Uwiduhaye Ligobert ufite ikigo cya Studio of African wildlife wahembwe miliyoni 10 Frw watsinze mu cyiciro cy’ubuhanzi ‘Artconnekt,’ Biseruka Joshua ukora ibijyanye n’inkuru z’urugendo yahembwe miliyoni 10 Frw;

Bizimana Janvier wegukanye miliyoni 25 Frw ahigitse abandi mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi, Michel Nshimiyimana yegukana miliyoni 15 Frw, Dufatanye Jean Claude wegukanye miliyoni 20 Frw, mu gihe Muhorakeye Annet ari we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 25 Frw.

Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Loni ryita ku Iterambere, UNDP, Shaima Hussein, yashimiye u Rwanda ko ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Yibukije urubyiruko ko rutitabiriye amarushanwa gusa ahubwo ari ba rwiyemezamirimo kandi bafite umusanzu mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na we yibukije urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga irushyigikiye irimo na Hanga Ventures, wamuritswe uyu munsi.

Yasabye urubyiruko rwahembwe kutirara kuko urugendo rugikomeza, anizeza ba rwiyemezamirimo bakiri bato ko mu gihe cy’amezi abiri, igiciro cya internet bavuga ko kiri hejuru kizaba cyagabanyijwe.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko hashyizweho undi mushinga wiswe 'Hanga Ventures' ugamije gutera inkunga y’igishoro ba rwiyemezamirimo bato, abasaba kuwitabira mu kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Hashyizweho n’umushinga wa Hanga Ventures ugamije kuba watanga igishoro kuri mwebwe ba rwiyemezamirimo bato, hagati ya miliyoni 50 Frw na miliyoni 100 Frw. Ni umushinga twatangije icyumweru gishize ukazakomeza umwaka wose. Ndabakangurira ba rwiyemezamirimo bari hano kuwugana, buri uko ufite umushinga wanogeje wifuza kubonera igishoro ngo igitekerezo cyawe ukigereho ushobora kugana urubuga rwacu ukagerageza amahirwe.”

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, Musonera Gaspard yashimye ukwiyemeza n’ubushishozi bw’abana bakiri bato b’u Rwanda, aragira ati: “Ukwiyemeza kwanyu, ubuhanzi n’ubudacogora byerekana ubushobozi ntagereranywa buri mu rubyiruko rw’u Rwanda.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rwatsindiye amafaranga mu marushanwa ya YouthConnekt kuzabafasha kuzamura imishinga yabo.

Ati: “Aya mafaranga mwatsindiye agomba kuzamura imishinga yanyu, ni nayo mpamvu twashatse abafatanyabikorwa batandukanye ngo babafashe gukora imishinga yunguka.”

Minisitiri Utumatwishima yashimiye kandi urubyiruko rukora imishinga mito yo kwiteza imbere, ku muhate bagira, aboneraho no kwibutsa urundi rubyirukorwari rwitabiriye uyu muhango ko amahirwe nk’aya ahoraho kandi ni ari aya bose.

Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, igaragaza ko mu bahembwa hiyongereyemo ibyiciro bishya harimo icy’Urubyiruko ruri mu buhinzi (AgriConnekt), icy’Abahanzi (ArtConnekt), icy’Urubyiruko rw’abafite ubumuga ndetse n'icyiciro cy’abagore n’abakobwa.

Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw’Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.

Hatanzwe kandi amahugurwa y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.


Hatanzwe ibihembo bya YouthConnekt ku nshuro ya 13


Abatsinze bose bagabanye miliyoni 500 Frw

Muhorakeye Annet ni we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 25 Frw

Byamurenze arapfukama ashima Imana

Umunyarwenya Fally Merci yegukanye miliyoni 10 Frw

Uwineza Shakirah wamenyekanye muri filime z'urwenya na we yahembwe miliyoni 5 Frw

Uyu yabaye uwa kabiri mu cyiciro cye ahabwa miliyoni 20 Frw

Minisitiri Utumatwishima yabukije urubyiruko ko amahirwe nk'aya ahoraho kandi agenewe buri wese

Minisitiri Ingabire yibukije urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga myinshi irushyigikiye

Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein yashimiye u Rwanda ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura mu kwiteza imbere  


Umuhanzi Chriss Eazy ni we wasusurukije abitabiriye



Bari bizihiwe


Ishami Talents na bo basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino zigezweho


DJ Niny yatanze ibyishimo bisendereye


Judy uri mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yari ahari




Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND