RURA
Kigali

Umwana w’imyaka 14 yitabye Imana nyuma yo gushyira mu mubiri we ikinyugunyugu cyapfuye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/02/2025 22:12
0


Umwana w’imyaka 14, Davi Nunes Moreira, yapfuye nyuma yo gushyira mu mubiri we ikinyugunyugu cyapfuye, ibintu bivugwa ko byari igikorwa yabonye mu mikino yo kuri interineti 'bizarre online.



Davi yajyanywe kwa muganga i Planalto, mu ntara ya Bahia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil, nyuma yo kumva arwaye ndetse aza no gutakaza ubuzima. 

Yabanje kuvuga ko yishe ikintu akina ariko nyuma, yavuze ko yafashe ibice by’ikinyugunyugu cyapfuye akabivanga n’amazi abyitera mu kugura.

Ubushakashatsi bwerekanye ko bishobora kuba byatewe n'uburozi buba munda y'ikinyugunyugu , bikaba aribyo byateje ibibazo by’ubuzima umubiri agenda ucika intege binamuviramo urupfu nkuko tubikesha Dailymail.

Polisi muri Brazil yatangiye iperereza kugirango hamenyekane niba ibi byaba bifitanye isano n'ibikorwa bya interineti aho umwana ashobora kuba yarabikoze arimo kwigana abakina iyomikino kuri interineti aho abayikina bagaragaza imyitwarire idasanzwe.

Davi yavuze ko ibyo yakoresheje yari yarabibonye ku mbuga nkoranyambaga, Papa we yaje kubona iserengeri umwana we yakoreshe abyitera mu kugura.

Abantu benshi baravuga ko ubu bwoko bw’ibikorwa bwahungabanyije urubyiruko, ndetse ko bikwiye gukurikiranwa byimbitse.

Yafashe ikinyugunyugu cyapfuye akivanga n'amazi abishyira mu iserengeri abyitera mu kugura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND