RURA
Kigali

Menya Kanseri y'Ibere n'uko wayirinda

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/02/2025 10:16
0


Ku wa 13 Werurwe 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu mwaka wa 2022, kanseri y'ibere yahitanye abantu bagera ku 670,000 ku Isi hose.



Nubwo iyi ndwara ikunze kugaragara mu bagore, ishobora no kwibasira abagabo, kuko buri wese avukana udusabo tw'ibere. Iyi ndwara yagaragaye mu bihugu 157 Ku Isi mu 2022 mu bihugu 185 byakorewemo igenzura.

Ibiyitera

Kanseri y'ibere iterwa n'ihindagurika mu turemangingo tw'ibere DNA, bigatuma dukura ku muvuduko udasanzwe. Abantu bafite imiryango irwaye iyi ndwara, abanywa inzoga cyane, abafite ibiro byinshi ndetse n'abakoresha imiti igabanya ububabare bw'ibimenyetso byo gucura, bafite ibyago byinshi byo kuyirwara nk'uko tubikesha Mayo Clinic.org.

Ibimenyetso

Ibimenyetso bya kanseri y'ibere birimo igice k'ibere gisa n’icyabyimbye, impinduka ku ruhu rw’ ibere, imoko yinjira imbere ndetse no gusohora ibintu bidasanzwe bitari amashereka cyangwa ibere rikazamo amazi.

Guhinda y'umuriro my ibere, kugira ikibyimba ku gice runaka cy'umubiri, kugira integenke no gutakaza ubushake bwo gufata amafunguro. Abantu bafite ibi bimenyetso bagirwa inama yo kwihutira kwa muganga.

Imibare mishya

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Kayonza mu 2024, bwerekanye ko abenshi mu bagore basuzumwa basanganwa Kanseri y'Ibere baba bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iyi ndwara.

Ku rwego rw’Isi, 30% by’abagore bayirwaye ikaza gukira ishobora kongera kugaruka, kandi iyo igeze mu cyiciro cya Kane, umuntu aba afite igihe cyo kubaho kiri hagati y’amezi 24 na 36.

Ibihugu byibasiwe cyane

Mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, kanseri y'ibere iri mu ndwara zihitana abantu benshi. Imibare igaragaza ko nibura 44% by’abarwayi ba kanseri muri aka gace buri mwaka ari abo mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda.

OMS itangaza ko muri Afurika, abantu bagera kuri 450,000 bicwa na kanseri buri mwaka, kandi biteganyijwe ko uyu mubare uzagera hafi kuri Miliyoni imwe mu mwaka wa 2030 nk'uko bitangazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima. 

Uburyo bwo kuyirinda

Gusuzumwa hakiri kare ni ingenzi mu kuyirinda. OMS isaba abagore bafite imyaka 40 kuzamura gukora ibizami bya mammographie buri mwaka. Ibindi byafasha mu kuyirinda birimo gukora siporo, kugabanya inzoga, kurya indyo yuzuye ndetse no kwirinda ibinure byinshi.

Ubukangurambaga n’ubushakashatsi

Nubwo kanseri y'ibere y’icyiciro cya kane ari yo itera impfu nyinshi, munsi ya 5% by’amafaranga y’ubushakashatsi ajya mu kuyirwanya.

Ibi byatumye habaho ubukangurambaga bugamije gukusanya inkunga yo gushyigikira ubushakashatsi. Mu mwaka wa 2024, inama mpuzamahanga yiga ku kanseri yabereye i Geneva yitabiriwe n’abarenga 2,000 baturutse mu bihugu 120, hagamijwe gukomeza kurwanya kanseri y’ibere no kuzamura ubuvuzi bugezweho.

Iyi mibare n'ubushakashatsi bishimangira akamaro ko kongera ubukangurambaga, ubushakashatsi no gutanga ubuvuzi bwihuse kuri kanseri y'ibere, haba mu Rwanda no ku Isi hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND