RURA
Kigali

Myugariro w'Amavubi yerekeje muri Georgia

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/02/2025 18:11
0


Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Dylan Georges Maes yerekeje mu ikipe ya Samgoerali Tskaltoebo yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Georgia.



Uyu mukinnyi yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka ibiri nyuma y'uko yari amaze icyumweru kimwe ayigezemo aho yari yaranakinanye nayo imikino ya gicuti itandukanye.

Dylan Georges Maes yerekeje muri Samgoerali Tskaltoebo nyuma y'uko yari amaze igihe nta kipe afite. Muri Nyakanga ni bwo yatandukanye na FS Jelgava yamanutse muri shampiyona y'icyiciro Kabiri muri Latvia.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yari yatangiye kujya mu biganiro n'amakipe atandukanye byo kuba yayajyamo arimo Spartanii Sportul yo mu Cyiciro cya Mbere muri Moldova na Dinamo București yo muri Romania gusa birangiye agiye muri Samgoerali Tskaltoebo.

Iyi kipe yo muri Georgia yashinzwe mu mwaka wa 1945 ikaba ikinira kuri Stade yitwa '26 May Stadium' ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 12,000.

Dylan w’imyaka 22 yakiniye andi makipe arimo Waasland Beveren yo mu Bubiligi, Amadora na Sintrense yo muri Portugal, Alki Oroklini yo muri Chypre na NK Tolmin yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Slovenia.

Dylan yerekeje muri Georgia 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND