RFL
Kigali

Elon Musk yatandukanye na Natasha Bassett nyuma yo kumuca inyuma akabyarana impanga n'umukozi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/07/2022 8:35
0


Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk utunze akayabo ka miliyari 237.9 z'amadolari akaba n'umwe mu bagabo bifuza kujya gutura ku mubumbe wa Mars, yamaze gutandukana n'umukunzi we Natasha Bassett bari bamaranye umwaka n'amezi 7 mu rukundo. Elon atandukanye n'umugore we nyuma yo kumuca inyuma akabyarana impanga n'umukozi we Shivon Zilis.



Umubano wabo washyizweho akadomo nyuma y'uko bimenyekanye ko Elon Musk yateye inda umwe mu bakozi be witwa Shivon Zilis bakabyaranya impanga mu mpera z'umwaka wa 2021.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Natasha Bassett yatandukanye n'umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma agatera inda Shivon Zilis umwe mu bayobozi b'ikigo cya Neuralink cya Elon Musk ndetse bakanabyarana impanga mu ibanga rikomeye bikaba byaramenyekanye mu minsi micye ishize.

Kuva aya makuru yamenyekana y'uko Elon Musk yabyaranye n'umukozi we, Natasha Bassett yahise atakariza icyizere Elon bakundanaga binatuma ashyira iherezo ku rukundo rwabo.

Elon Musk na Natasha Bassett bari bamaranye umwaka n'amezi 7 mu munyenga w'urukundo

Hollywood Life ikomeza ivuga ko amakuru aturuka mu muryango wa Natasha Bassett avuga ko uyu mukobwa yababajwe no kumenya ko Elon Musk yabyaranye impanga n'undi mukobwa mu gihe bakundanaga ndetse akababazwa cyane n'uko ibyo byose byabaye mu gihe bakundanaga.

Natasha Bassett yahisemo gutandukana na Elon Musk bitewe n'uko atari akibashije kumwizera ko atakongera kumuca inyuma. Hollywood Life kandi yavuze ko Natasha yavuze ko amafaranga menshi ya Elon Musk atamugira impumyi ntabone amakosa Elon amukorera. Urukundo rw'aba bombi rurangiye bari bamaranye umwaka umwe n'amezi 7 bakundana.

Natasha Bassett yashyize iherezo ku rukundo rwe n'umuherwe Elon Musk wamuciye inyuma akabyarana impanga n'umukozi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND