Kigali

Bamaze gukora indirimbo zirenga 800 mu myaka 46: Ibyihariye kuri Korali Ingabire y’i Musanze

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/01/2025 18:27
0


Korali Ingabire ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote ADEPR, Ururembo rwa ADEPR Muhoza, Paruwasi ya Muhoza itorero rya Muhoza, batangaje ko mu myaka 46 bamaze mu ivugabutumwa bamaze gukora indirimbo zirenga 800, bahishura ingamba batangiranye umwaka mushya wa 2025.



Iyi korali yatangiye umurimo mu 1979, amateka yo gutangira kwayo akaba ahuzwa n’itangira ry’ubutumwa ku itorero rya Muhoza, mu cyahoze ari ururembo rwa Ruhengeri. Iri torero rigitangira, ryari rifite Abakristo batarenze 50, aho abenshi muri bo bari abakene cyane, abandi ari abafite ubumuga butandukanye bajyaga gusenga bashaka imfashanyo zatangwaga n’abamisiyoneri bari baraje gutangiza ubutumwa bwiza nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bwabitangarije InyaRwanda.

Korali itangira, yatangiriye mu cyumba bigishirizagamo umwuga wo kuboha, itangizwa n’abakobwa 6 babyigaga ndetse n’abasore babiri barimo uwari mwalimu.

Nyuma y’igihe Korali Ingabire yakomeje gutera imbere ndetse kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi 156, barimo abagore 67, abagabo 52 ndetse n’urubyiruko rugera kuri 37.

Muri iyi myaka yose igera kuri 46, ubuzima bwa buri munsi bw’iyi korali bwaranze n’ibihe by’amasengesho, ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo no ku mirimo, umwimerere ushingiye ku myizerere y’itorero rya Pentekote, kubana neza n’andi makolari n’ibindi bigamije guteza umurimo w’Imana imbere.

Iyi korali yakoze ingendo nyinshi z’ivugabutumwa mu Ntara zose z’u Rwanda, ndetse no mu gihugu cya Uganda mu Turere twa Mubende na Kiboga. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, nabwo bakoze urugendo bafata nk’urw’amateka, aho bari batumiwe mu cyumba cy’amasengesho cyo ku itorero rya Nyarugenge.

Umuyobozi wa Chorale Ingabire, Bosco Birihanze asobanura uko bakiriye uru rugendo yagize ati: “Uru rugendo twarwakiye turwishimiye cyane, kuko nirwo rwa mbere twari dukoreye i Nyarugenge, ahantu dufata nk’ahahoze icyicaro cy’itorero ryacu. Ni ahantu hatumye korali yacu irushaho kumenyekana kuko yari ikurikiranwe n’abantu benshi bari ahantu hatandukanye.”

“Ni ibihe byiza twahagiriye, n’uburyo Imana yadukoresheje iby’ubutwari, ikindi twabonye abaje barwaye bashima Imana yabakirije mu iryo teraniro. Indirimbo twahafatiye na zo zarakunzwe cyane ku rugero tutabitekerezaga, zagize amashusho asa neza, n’ubwo zose uko twaziteganyaga zitafashwe kubera ikoranabuhanga ryadutengushye ku cyiciro cya 2.”

Uyu munsi nyuma y’imyaka 46 bari mu murimo wo kuririmba, Chorale Ingabire bamaze gukora indirimbo zirenga 800. Bafite Album eshatu z’amajwi ndetse neshatu zifite n’amashusho. Indirimbo zabo zose, ziboneka ku muyoboro wabo wa YouTube witwa ‘Ingabire Choir Family.’

Mu byo bateganya gukora muri uyu mwaka, harimo ibitaramo bazakorana na Chorale Elayo muri Gashyantare, igiterane gikomeye bateganya kuzahuriramo na Hoziana Choir y’i Nyarugenge kizabera kuri Stade Ubworoherane, n’ibitaramo 3 by’amavuna bazakorera muri Paruwasi z’Ururembo rwa Muhoza.

Barateganya kandi gukora ‘Live Recording’ y’indirimbo 10, kugura ibyuma by’umuziki bigezweho bizabafasha mu ivugabutumwa, ibikorwa byo kuremera abatishoboye, no gushyira hanze indirimbo nshya zigera kuri 6.

Muri ibi bikorwa byose, abagize Chorale Ingabire barasaba abakunzi b’ibihangano byabo n’Abakristo muri rusange, gukomeza kubashyigikira binyuze mu kubaha inkunga y’amasengesho, ibitekerezo byubaka umurimo, n’inkunga y’ubushobozi bw’ibifatika.

Chorale Ingabire y'i Musanze imaze imyaka 46 yamamaza ubutumwa bwiza

Bamaze gukora indirimbo zirenga 800 kandi baracyakomeje urugendo

Batangiye ari 8 none ubu bageze ku baririmbi 157

Kanda hano urebe indirimbo ya Chorale Ingabire bise "Wakoze Ibirenze"

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND