Kigali

Ibyaranze irahira rya Perezida Trump: Abakire b’Isi y'Ikoranabuhanga ni bo bari biganje imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/01/2025 8:03
0


Nyuma y’imyaka umunani, Donald Trump yongeye kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ibi birori byagaragaje impinduka zikomeye mu nshuti ze za hafi no mu bo yishingikirizaho.



Mu birori byabereye i Washington ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, abakire b’ibirangirire mu ikoranabuhanga biganje mu myanya y’icyubahiro iri imbere. Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Meta, yari yicaye iruhande rwa Jeff Bezos washinze Amazon, hakurikiraho Elon Musk, umuyobozi wa X akaba n’umujyanama mushya w’icyizere wa Perezida Trump, ndetse na Sundar Pichai, umuyobozi mukuru wa Google.

Abandi bashya bagaragaye muri ibi birori ni Tim Cook, umuyobozi wa Apple, hamwe na Shou Zi Chew, umuyobozi wa TikTok, nyuma y’uko Trump asubije iyi porogaramu ku isoko rya Amerika nyuma yo gukuraho ibihano bya Leta byari byarafashwe kuri yo. 

Aba bakire b’isi bahawe imyanya y’icyubahiro yegeranye na Perezida Trump, aho bisanze bicaranye n'umuryango wa Perezida n’abandi bashyitsi b’agaciro gakomeye. Mu ijambo rye, Trump yashimangiye uruhare rwabo mu buyobozi bwe, abita “abakize cyane ku isi.”

Mike Pence wahoze ari Visi perezida wa Trump mu 2017, ntabwo yongeye kuba hafi ye mu birori by’irahira nk’uko byahoze. Yasimbuwe na JD Vance, Visi Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Pence, wagaragaye mu mfuruka y’iburyo yari yatereranywe nyuma y’uko Trump yamunenze cyane kubera kwemeza ibyavuye mu matora ya 2020. Karen Pence, umugore we, yanze kwitabira ibi birori bitewe n’amakimbirane n’ibitekerezo bitandukanye na Trump.

Abandi bafatanyabikorwa ba Trump mu buyobozi bwe bwa mbere barimo Mitch McConnell wahoze ari umuyobozi w’Abasenateri, na we ntiyahawe agaciro nk’ako yahoranye. Yasimbuwe na John Thune, uhagarariye Senat nshya.

Dana White, umuyobozi wa Ultimate Fighting Championship (UFC), yabonye umwanya ukomeye mu birori, akaba anabarizwa mu nama y’ubutegetsi ya Meta. Undi watunguranye mu muhango ni Robert F. Kennedy Jr., wahoze yiyamamariza kuyobora Amerika ariko akaza gusubira inyuma agashyigikira Trump. 

Ubu, Kennedy Jr. yahawe inshingano nk’umuyobozi wa Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

Izi mpinduka zerekana uburyo Trump yahisemo kubaka ubuyobozi bwe bushya yifashishije abakomeye mu ikoranabuhanga no mu bukungu, mu gihe bamwe mu bo yigeze kwizeraho ubufasha bwa hafi basigaye inyuma. Trump agarutse mu nteko yishingikirije abakire b’abahanga mu ikoranabuhanga nk’umusingi w’ubuyobozi bwe bushya.

Trump yarahiriye kongera kuyobora Amerika nka Perezida wayo wa 47

Abakire biganjemo abo mu Ikoranabuhanga ni bo bari mu myanya y'imbere

Elon Musk wa X yari mu byishimo byinshi mu irahira rya Trump


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND