Kigali

Knowless, Kate Bashabe na Juno Kizigenza mu bakanguriye abantu kuzitabira igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2025 9:59
0


Ibyamamare mu ngeri zinyuranye barimo Butera Knowless, Kate Bashabe, Juno Kizigenza n’abandi batanze ubutumwa buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo “Indirirarugamba” cy’Itorero Ishyaka ry’Intore kigiye kuba ku nshuro ya Mbere.



Aba bombi basuye abasore bagize iri torero mu bihe bitandukanye, bakorana nabo imyitozo by’igihe gito, ubundi bagafata amashusho ahamagararira abantu kuzitabira iki gitaramo cyabo kizaba tariki ya 25 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

Knowless Butera yasuye iri torero ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement, ndetse atanga ubutumwa buhamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo. 

Ni na ko byagenze kuri Kate Bashabe, kuko ubwo yasuraga iri torero, uyu mukobwa yabanje gufatanya n’abagize iri torero kwiga zimwe mu mbyino, ashishikariza abantu kuzitabira.

Mu myiteguro y’iki gitaramo kandi, basuwe n’umuhanzi wagwije ibigwi Massamba Intore abagira inama, ndetse abizeza ko azitabira igitaramo cyabo. Mu bandi basuye iri torero, harimo Juno Kizigenza, ndetse n’impanga J-Sha.

Ishyaka ry'Intore bagaragaje ko bashyizeho ibyiciro bine by'amatike; harimo igice kimwe cy'itike bise 'Urukundo' aho wishyura 5000 Frw, harimo igice cy'indi tike bise 'Ishyaka ry'Intore' aho wishyura 10,000 Frw, harimo kandi ikindi gice bise 'Ngabonziza' wishyura 20,000 Frw ndetse n'ikindi gice bise 'Indirirarugamba' aho wishyura 250,000 Frw.

Bagaragaje ko ushobora kugura itike yawe ukoresheje uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *662*700*922# cyangwa se ukagura itike unyuze ku rubuga www. https://ishyakaryintore.sinc.events/

Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.

Ati “U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete, mu bwira n’agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”

Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

Akomeza agira ati “Aho bihurira n’Ishyaka ry’Intore ni uko tutabanje gutegereza nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye ku byabaye, tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”

Cyogere yavuze ko muri rusange intego ya mbere y’iki gitaramo ‘ni ukumurika itorero Ishyaka ry’Intore’ bashinze’ kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati “Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.”

Yungamo ati “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n’igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b’Abanyarwanda nk’uko twabisabwe kenshi."

Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by’Imana, bari bagamije ‘gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse na none ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite igihe bigeze batoza nk’ubu’.

Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n’umukondo Gatore.

Asobanura ko abantu bakwiye kwitega kubataramira bidasanzwe muri iki gitaramo badasobanya.

Ati “Bamenyereye ko dukina umukino wiganjemo amateka ariko ubu ngubu n’umukino wiganjemo gutarama turirimba, tubyina, twivuga, ducuranga ingoma n’ibindi’."

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO ‘INDIRIRARUGAMBA CY’ITOREROISHYAKA RY’INTORE

 

Umuhanzi Juno Kizigenza yakanguriye abantu kuzitabira igitaramo cy’ishyaka ry’Intore

    

Itorero Intayoberana ryifashe amashusho rihamagarira abantu kuzitabira igitaramo cy’itorero Ishyaka ry’Intore

   

Mungankinka Alouette uzwi cyane mu bihangano binyuranye, yararikiye abantu

kuzitabira 'Indirirarugamba'

   

Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge na mugenzi we bahamagariye abantu kuzitabira iki gitaramo

 

Impanga J-Sha zataramanye n’itorero Ishyaka ry’Intore mu gihe bitegura igitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025

   

Butera Knowless ndetse n’umugabo we Ishimwe Karake Clement bitabiriye imyitozo y’itorero Ishyaka ry’Intore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND