Kigali

Turukiya: Inkongi y'umuriro yibasiye hoteri abagera kuri 66 bahasiga ubuzima

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/01/2025 22:16
0


Inkongi y'umuriro yibasiye hoteri icumbikamo abasura ahakinirwa imikino y'urubura ihitana abagera kuri 66 naho 51 barakomereka.



Kuwa Kabiri taliki 21 Mutarama inkongi y’umuriro yibasiye hoteri y’abasura ahakinirwa imikino muri Kartalkaya mu ntara ya Bolu muri Turukiya, ihitana abantu benshi. Abarokotse bagerageje gusimbuka banyuze mu madirishya bahunga umuriro n'umwotsi wari wabaye mwinshi nk'uko tubikesha CNN.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’imbere mu gihugu cya Turukiya, Ali Yerlikaya, abapfuye bagera kuri 66 mu gihe abandi 51 bakomeretse. Ati: “Turababaye bikomeye. Twaburiye abantu 66 mu nkongi y’umuriro yabaye muri iyi hoteri.”

Hoteri yari ifite amagorofa 12, byagoye abashinzwe kuzimya umuriro kugera ahantu hose. Abari bahari bavuze ko bumvaga umunuko w’ibishya, kandi amagorofa yo hejuru yuzuyemo urusaku rw’abantu batabaza nkuko tubikesha BBC.

Daily Mail ivuga ko abagera kuri 234 bari bacumbitse muri hoteri, nk’uko Guverineri Abdulaziz Aydin yabwiye ibiro ntaramakuru bya Anadolu. Umuyobozi yavuze ko abantu babiri bapfuye nyuma yo gusimbuka mu mpanuka.

Imodoka 30 z’abashinzwe kuzimya umuriro hamwe n’imbangukiragutabara 28 zahise zoherezwa aho inkongi yabereye.

Abashinzwe ubutabazi 267 nabo boherejweyo kugira ngo babafashe. Abari mu zindi hoteri zaho hafi bahise bimurirwa ahandi nk’uburyo bwo kubarinda. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND