DJ Big N yihanganishijwe na Davido nyuma yo guhura n'ikibazo gikomeye cyo guterwa n'abajura bakamwambura kandi bakanamurasa.
Umu-DJ wo muri Nigeria Nonso Temisan Ajufo, uzwi ku izina rya DJ Big N, yaje gukira nyuma yo kugabwaho igitero cy'abajura 6 mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho yari aherereye.
DJ Big N ukorera mu nzu y'umuziki ya Mavins Records, yagaragaje ifoto n'amashusho kuri Instagram ye asobanura uko yaje gufungirwa mu bitaro nyuma y'iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi yakorewe n'abagizi ba nabi ariko ntibamenyekane.
Yasobanuye ko ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama, yari kumwe n'inshuti ye mu kabyiniro mu mujyi wa Johannesburg, igihe abantu batandatu bari bafite imbunda n'amasasu babateye, maze barabambura. Yavuze ko yambuwe isaha ye, imikufi, n'ibindi bintu by'agaciro bingana n'amadolari agera kuri ibihumbi 114.
Yagize ati: "Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama, Nari ndikumwe n'inshuti zanjye muri Johannesburg, South Africa mu kabyiniro. Nyuma yo kuva muri aka kabyiniro, twahise dukomeza n'inshuti nshya mu kandi kabyiniro, ariko mu nzira twari twatezwe n'abajura 6 baturutse mu modoka ebyiri bafite imbunda.
"Nagerageje guhunga ariko umwe aba andashe k'ukuguru, umujura umwe yashyize imbunda ku mutwe wanjye asaba ko muha isaha, nagerageje kuyivanaho, hamwe n'imikufi n'ibindi bintu by'agaciro. Mva amaraso menshi, ariko nashoboye kugera mu modoka, maze umushoferi yihutira kunjyana mu bitaro bya hafi".
"Inzobere z’ibitaro zavuze ko amasasu yavanywe mu kuguru kwanjye, binyura mu nzira itarabashije gukomeretsa ahantu hakomeye, ibintu byatumye banyita umunyamahirwe, Ubu buzima bwagize impinduka ku ntekerezo zanjye. Nabuze ibintu byinshi by'agaciro bingana na $114k".
Iyi nkuru yababaje benshi barimo n'abahanzi bakomeye nka Don Jazzy na Davido. Don Jazzy yishimiye umutekano wa DJ Big N, yandika agira ati: "Imana yaragupfiriye muvandimwe". Davido nawe yamwifurije umugisha, agira ati: "Imana ni nziza".
DJ Big N yavuze ko yahuye n'abajura bamurasa ku kuguru ndetse bamwiba ibifite agaciro k'amadorari ibihumbi 114
Davido na Don Jazzy ni bamwe mu bihanganishije DJ Big N
TANGA IGITECYEREZO