Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, mu itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, RIB yatangaje ko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi.
Hatangajwe ko kugeza ubu Mugiraneza afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa
rikomeje.
Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo
2024, nibwo Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku
mirimo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira
kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo
byamuvugwagaho.
Ibibazo Musenyeri Dr.
Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro y’umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari
bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano
bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byarakomeje bifata indi
ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo Bashumba birukanywe
mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.
Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.
Mu cyumweru cyakurikiyeho
ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo
bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari
bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.
Ubwo ibyo byose
byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari
gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR,
ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi,
kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.
Mu byo bagaragaje ndetse
bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze
ya Shyira iri kubakwa mu mujyi wa Musanze ryari rifitwe na kompanyi ya
Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga yanditswe ku mazina na
Dr Mugiraneza Mugisha Samuel. Gusa byaje kuvugwa ko iri
soko ryari rifitwe n’ikindi kigo.
Hari kandi isoko ryo
kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’inshuke ya EAR Diyoseze ya Shyira
ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Dr. Mugisha, ndetse ayo magi yose
yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel nk’uko
aba bapasiteri birukanywe babivuga.
Ibi byiyongeraho imirima
y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku
Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20 ihinzweho urubingo bivugwa ko
rwagaburirwaga inka za Musenyeri Dr.Mugiraneza Mugisha, ndetse imodoka
yakoreshwaga mu gutwara ubwo bwatsi yari iya Diyoseze kandi inka za Diyoseze zo
riri kwicirwa n’inzara ku gasi no mu bigo by’amashuri nk’uko ibi birego
bibivuga.
Nyuma yo kubona ibi bibazo byose bikomeje gukurura umwuka mubi, Ubuyobozi Bukuru bwa EAR, bandikiye Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, bumusaba gukemura ibyo bibazo ndetse nyuma bumuhagarika by’agateganyo ku mirimo yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira.
Icyo gihe, RGB yinjiye
muri icyo kibazo isaba ubuyobozi bwa EAR ko bakemura ibyo bibazo ndetse ishyiraho
itsinda rihuriweho n’itorero batangira gukora ubugenzuzi bw’ibibazo byavugwaga
muri Diyoseze ya Shyira n’Umushumba wayo, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha
Samuel.
Diyoseze ya Shyira imaze
iminsi yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze
y’imitungo aribyo byahagurukije iri Torero na RGB kugira ngo bishakirwe
ibisubizo.
Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ayobora EAR-Shyira yatawe muri yombi
TANGA IGITECYEREZO