Umukinnyi wa filime Bahavu Jannet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury batangaje ko binjiye ku isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda, nyuma yo gufatanya n’itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministries gukora igitaramo bafatiyemo amashusho y’indirimbo zigize album yabo ya gatatu.
Mu ijoro ryo
kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, ni bwo Gisubizo yakoze igitaramo
'Worship Legacy Concert Season 3' cy’amasaha arenga atanu cyabereye mu rusengero
rw’Abanyamerika, Christian Life Assembly (CLA), aho cyafashije benshi
guhembuka.
Ni igitaramo
bari bamaze igihe bategura bafatanyije na kompanyi BahAfrica
Entertainment ya Bahavu n’umugabo we Fleury ‘Legend’.
Iyi kompanyi
isanzwe izwi cyane mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi,
gukora filime n’ibindi bitarimo gutegura ibitaramo.
Nyuma y’iki
gitaramo cyabo cya mbere bateguye bari kumwe nk’umugabo we n’umugore, Jannet yabwiye INYARWANDA ko cyabahaye ishusho y’uko aho bashoye ahanyaho mu
buryo bw’umwuka no kwiteza imbere.
Yagize ati
“Ndishimye cyane. Kuba abantu batwitabye, twabonye urukundo abantu bakunda
Gospel. Ikindi twabonye ko ibyo twibwiraga tutibeshye, aho twashoboye amaboko
hari ahanyaho."
Yunganiwe na
Fleury wavuze ko iki gitaramo, ari intangiriro yo kwinjira ku isoko
ry'abategura ibitaramo mu Rwanda, kandi ntagusubiramo inyuma. Ati "Cyane!
Ntabwo dusubira inyuma ahubwo twakomeje imbere."
Uyu mugabo
yavuze ko kuri iyi nshuro bafatanyije na Gisubizo Ministries gutegura iki
gitaramo kubera ko bamaze hafi imyaka itanu bakorana, mu bijyanye no kubafatira
amashusho y’indirimbo zabo cyane cyane muri ibi bitaramo ‘Worship Legacy
Concert’.
Ati “… Ubu
twashimwe kugira ngo dushyire imbaraga hamwe iza Gisubizo n’iza BahAfrica
Entertainment kugira ngo imitegurire ibe myiza kurenza, n’ubushobozi bwiyongere
hanyuma turusheho gukora akazi.”
Iki gitaramo
cyaririmbyemo Bosco Nshuti, Shekinah T. Masoro, Alarm Ministries ndetse na
Jesscia Mucyowera.
Fleury avuga
ko batumiye bashingiye ku bahanzi bakunzwe, bazataramira abantu bagafatanya
nabo kuramya Imana mu mashyi no mu mudiho.
Ati “Niyo
mpamvu twahisemo bariya mwabonye baririmbye. Kuko bari bafite indirimbo
zigizweho muri iki gihe, kandi ni abahanzi bakunzwe cyane.”
Perezida wa
Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yabwiye INYARWANDA ko imyaka itanu ishize
bakorana na Fleury ‘Legend’ yababereye umugisha, ari nayo mpamvu bahisemo ko
kuri iyi nshuro bahuza imbaraga mu gutegura iki gitaramo.
Ati “Kuri
iyi nshuro rero yaratubwiye ati ese ko dusanzwe dukorana mwaretse nanjye
nkashyiramo ukuboko kwanjye kugira ngo turebe ko twakorera ku rundi rwego tutari
dusanzwe dukorana. Ni muri ubwo buryo yatubereye umugisha adufasha gutegura iki
gitaramo wabonye yagenze gutya.”
Yavuze ko bafite ishimwe ku mutima n’umunezero nyuma y’uko Imana ibaye mu ruhande rwabo bakafasha gukora igitaramo nk’iki. Ati “Imitima yacu iranezerewe, kandi turabicyesha Imana.”
Reba hano amafoto yaranze iki gitaramo
Kanda hano usome
inkuru bifitanye isano: Gisubizo Ministries yakoze igitaramo cyo guhembuka yakoreyemo indirimbo zigize Album, Alarm Ministries iririmba isiganwa n’iminota
Fleury
‘Legend’ n’umugore we Bahavu batangaje ko binjiye mu isoko ry’abategura
ibitaramo mu Rwanda
Fleury na
Bahavu bavuze ko batumiye abahanzi bashingiye ku kuntu bakunzwe na benshi
Bahavu avuga
ko umutima wabo unyuzwe nyuma yo gufatanya na Gisubizo gutegura iki gitaramo
Perezida wa
Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin yavuze ko bafatanyije na Fleury n’umugore
we kubera ko ari abantu bamaze imyaka itanu bakorana umurimo w’Imana
Gisubizo Ministries yafatanyije n'abakunzi bayo guhimbaza Imana
REBA KUMUNOTA WA 26 BAHAVU NA FLEURY BAVUGA UKO BIYUMVA NYUMA Y’IKI GITARAMO
UMUHANZIAIME FRANK YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MU GITARAMO CYA GISUBIZO MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO