Umuririmbyi John Legend wamamaye ku Isi, yumvikanishije ko atemeranya n'abashaka gufatira u Rwanda ibihano, byatumye yirengagiza ibyo bamusabaga, atanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo 'Move Afrika' cy'umuryango Global Citizen, cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.
Uyu mugabo w'abana bane yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu.
Cyari
igitaramo kidasanzwe, kuko yaririmbiye abantu barenga ibihumbi 10. Mu gitaramo
hagati yavuze amagambo yumvikanisha ko yamenye igisobanuro cya nyacyo cy'umuziki,
kandi ko gutaramira mu Rwanda byaturutse ku rukundo afitiye abafana be.
Ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano. Twageze i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi" [ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen]."
"Nahise numva ubwuzu bwanyu nubwo mutari muhari umunsi wose, nahise numva ubwiza bw’uyu mujyi umunsi wose mpamaze.”
Yakomeje avuga ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ku nshuro yanjye ya mbere ntaramiye i Kigali, inshuro ya mbere ntaramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, inshuro ya mbere ntaramiye mu Rwanda, turi hano kubera ko tubakunda, kubera ko dushaka kwishimira umuziki, urukundo n’umuco, kubera ko twumva biduhuza, biranejeje cyane kuba turi hano.”
Yavugaga ibi ariko mu gihe ku wa 7 Gashyantare 2025, yakiriye ibaruwa ya Human Right Foundation, irimo ubusabe bw'uko yari guhagarika iki gitaramo i Kigali.
Ni ibaruwa yakiriye kuri 'Email' ndetse hari aho bamubwira gufata umwanzuro wo kutagera mu Rwanda, nk'uko Tems wo muri Nigeria yabikoze asubika igitaramo cye i Kigali, cyari kuba ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, John Legend yavuze ko azi neza ibiri kuba muri iki gihe, ndetse n'ubusabe bw'abamwandikiye yarabubonye "bansaba kudakora igitaramo."
Ariko kandi yazirikanye ko intego y'igitaramo cya 'Move Africa' 'n'ayo ari ingenzi. Abandikiye John Legend bamusabaga guhagarika igitaramo cye i Kigali, bamubwiraga ko bishingiye mu kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by'Uburasirazuba bwa Congo- Ibyo Guverinoma y'u Rwanda yamaganye mu bihe bitandukanye.
Muri iki kiganiro, John Legend yavuze ko ari ngombwa ko ibitaramo nk'ibi Mpuzamahanga bigera mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by'Umugabane wa Afurika.
Yasobanuye ko gukomeza umugambi we wo gutaramira mu Rwanda, ushingira mu kuba atarashakaga kujya kure y’intego y'ibi bitaramo, bigomba kugera hirya no hino muri Afurika 'n'ubwo naba ntemeranya n'ibyo umuyobozi w'igihugu akora' kandi 'ni nk'uko ntemeranya n'ibyo umuyobozi w'igihugu cyanjye akora.'
John Legend yavuze ko atameranya n'abashaka ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Yavuze ati "Sintekereza ko dukwiye guhana abaturage b'u Rwanda, cyangwa guhana abaturage b'ibindi bihugu, mu gihe tutemeranya n'ibikorwa n'abayobozi babo.”
Igitaramo cya Move Afrika gitegurwa n’umuryango Global Citizen cyabaye ikintu gikomeye ku muziki wo muri Afurika ndetse no ku iterambere ry’inganda zayo.
Cyerekanye ko u Rwanda rushobora kwakira ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse cyasize Abanyarwanda bagera kuri 90% bahawemo akazi.
Uyu mubare ni uw’abahawe akazi by’umwihariko mu bijyanye n’ibyuma by’umuziki, amatara, n’amashusho.
Byumvikana ko uko Move Afrika ikomeza gukorwa, umubare w’abanyarwanda bakora ibi bitaramo uriyongera, bigatuma igihugu cyihaza mu bijyanye n’ibikorwa by’ubunyamwuga mu gutegura ibitaramo bikomeye.
Ni iterambere rikomeye, bivuze ko u Rwanda rudakenera cyane abatekinisiye baturutse hanze, ahubwo rubona abanyamwuga b’imbere mu gihugu.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyahujwe n’ubukangurambaga bushishikariza abaturage kugira uruhare mu mpinduka nziza.
Iki gitaramo cyari kiyobowe n’umuhanzi w’icyamamare John Legend, ufite ibihembo bikomeye by’ubuhanzi (EGOT). Hanitabiriye abahanzi b’Abanyarwanda nka Bwiza na DJ Toxxyk.
Ni mu gihe ibihangano by’abanyabugeni n’abanyamideli b’Abanyarwanda byari biri ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa ni kimwe mu bizarenga Afurika y’Uburasirazuba bikagera no mu Burengerazuba.
Nyuma y’iki gitaramo i Kigali, Move Afrika izakomereza i Lagos, Nigeria ku wa 25 Gashyantare 2025.
Mu Nyandiko igenewe abanyamakuru, Hugh Evans, umwe mu bashinze Global Citizen, yagize ati “Gushinga urubuga rwa mbere rwo kuzenguruka Afurika n’abahanzi mpuzamahanga ni igitekerezo gikomeye gisaba ubwitange bwinshi. I Kigali twabonye imbuto z’iyo myiteguro, igitaramo cy’amateka kizahora mu mitima y’urubyiruko rw’u Rwanda."
Move Afrika ni gahunda yatangijwe mu 2023 igamije guteza imbere ibitaramo mpuzamahanga muri Afurika, ikongerera imijyi ishyirwa mu bikorwa ubushobozi bwo kwakira ibitaramo bikomeye, igatanga akazi, amahugurwa ku rubyiruko, ndetse ikagaragaza impano z’Abanyafurika ku isi yose.
Muri uyu mwaka, Move Afrika yanatangije ubukangurambaga bugamije gusaba ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu buvuzi, gushyigikira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, ndetse no gukuraho imbogamizi z’imari ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange.
John Legend yavuze ko atemeranya n’abashaka gufatira ibihano u Rwanda
KANDA HANO UREBE UKO JOHN LEGEND YITWAYE MU GITARAMO CYE I KIGALI
">
TANGA IGITECYEREZO