Itsinda rya Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye, ryakoze igitaramo gikomeye bise “Worship Legacy Concert Season 3” bafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatatu bazasohora mu minsi iri imbere.
Ni igitaramo cyari cyimaze ukwezi
kurenga cyamamazwa mu nsengero no mu bitaramo bitandukanye. Cyabaye mu ijoro
ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022 mu rusengero rw’Abanyamerika,
Christian Life Assembly (CLA).
Ni amashimwe akomeye kuri iri tsinda,
kuko babashije gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize icyorezo
cya Covid-19 kidatanga agahenge ngo abantu bongere guterana.
Gisubizo Ministries ifite amashami
atandatu mu Rwanda, ni mu gihe ku Isi yose bamaze kugaba amashami 27.
Perezida w’iri tsinda, Muhemeri
Justin yabwiye abari muri iki gitaramo, ko umutima wabo unezerewe nyuma y’uko
Imana ibafashije gukora iki gitaramo.
Ati “Uyu munsi kuba dukoze igitaramo
ni umugisha udasanzwe kuri twe.” Yashimye kandi abateye inkunga iki gitaramo
n’abandi bose bafatanyije n’abo kugitegura.
Yavuze ko Gisubizo ari umuryango
ufite abantu batandukanye baturuka mu matorero atandukanye, kugira abashumba
n’amatorero abashyigikira ‘ni umugisha udasanzwe’. Ati “Bashumba muri aha
ngaha, turabashimiye ku bufatanye tugirana umunsi ku munsi.”
Yashimye kandi amatsinda
y’abaririmbyi afatanya n’abo, yaba abari muri iki gitaramo n’abatari bahari.
Muhemeri yashimye kandi abaririmbyi
batumiye baririmbye muri iki gitaramo barimo Jesica Mucyowera, Bosco Nshuti,
Alarm Mnistries na Aime Frank.
Uyu muyobozi yavuze ko Gisubizo ifite
abanyamuryango benshi, barimo abatera inkunga, abaririmbyi n’abandi bari ahantu
hatandukanye ku Isi.
Yashimye kandi Fleury na Jeannette
bafatanyije gutegura iki gitaramo. Ati “Ni imbaraga ziyongera kuzo Gisubizo
Ministries ifite.”
Bahawe ijambo, Fleury na Jeannette
bashinze BahAfrica Entertainment ari nayo yafatanyije na Gisubizo Ministries
gutegura iki gitaramo, bavuze ko ari intangiriro y’urugendo rwabo rwo gutegura
ibitaramo, no gufatanya n’abandi kwamamza ingoma y’Imana.
Jeannette wamamaye nka Diane muri
City Maid ati “Ndashima uwiteka ko yadushoboje gutegura iki gitaramo hamwe na
Gisubizo Ministries. Icyo Imana yavuze ntigihera, iyi ni itangiriro ry’umurimo
wacu.”
Uyu mugore yashimye kandi umuryango
we umushyigikira, asaba ababyeyi be bari muri iki gitaramo guhaguruka
akabashimira.
Umuyobozi wa Bahafrica Ent, Fleury
Legend aherutse kubwira INYARWANDA ko batekereje gufatanya na Gisubizo Ministry
kubera ko ‘imyaka itanu ishize dukorana mu bijyanye no kubafatira amashusho
y’indirimbo'.
Ati “Impamvu twahisemo gufatanya na
Gisubizo Ministry ni uko ari twe dufatanya nabo mu kubakorera amashusho, ikindi
tumaze imyaka itanu dukorana nabo. Rero, twaravuze tuti reka uyu munsi dukorane
turebe umusaruro byatanga. Ni itsinda rikomeye, kandi twizeye ko igitaramo
kizitabirwa.”
GISUBIZO MINISTRIES YAKOZE IGITARAMO YAFATIYEMO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO
ZIGIZE ALBUM
Muri iki gitaramo, abaririmbyi ba
Gisubizo baririmbye mu bice bibiri ari nako bahinduranya imyambaro bari
bambaye.
Igice cya mbere cy’amashusho y’indirimbo
bafashe kigizwe n’indirimbo zirimo ‘Humura’ baherutse gusohora n’izindi.
Iri tsinda ry’abasore n’inkumi
ryaririmbaga amagambo agize igize indirimbo z’abo atambuka ku nyakira mashusho
ari nako basaba abakristu kubikiriza.
Bongeye kugaruka ku ruhimbi,
baririmba bayobowe n’umunyamuziki Rugamba Serge.
Mu gice cya mbere baririmbye ‘Humura’,
‘Abagufite ntibazakena’, ‘Ku musaraba’, ‘None ubwo bimeze bityo’, ‘Ntayindi
Mana twabona’ na ‘Ebenezer’. Ni mu gihe mu gice cya kabiri baririmbye ‘Nahoraga
ndemerewe’ ndetse na ‘Amaraso y'umukiza’.
Iri tsinda ryaherukaga gukora
igitaramo nk’iki mu 2018 cyabereye mu rusengero Christian Life Assembly (CLA) i
Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali na 2019 mu Intare Conference Arena.
Gisubizo Ministry yakunzwe cyane mu
ndirimbo ziri kuri album za mbere nka ‘Amfitiye byinshi’, ‘Nguhetse ku
mugongo’, ‘I Yerusalem’, ‘Ntidufite gutinya’ n’izindi zakomeje izina ry’iri
tsinda rimaze imyaka irenga 18 mu ivugabutumwa.
Gisubizo yabanjirijwe ku rubyiniro na
Shekinah T. Masoro baririmbye basubiramo nyinshi mu ndirimbo z’abandi bahanzi,
baririmba nka ‘Nagushima gute’, ‘Emmanuel n’izindi.
Iri tsinda rimaze igihe kinini
ryifatanya na Gisubizo mu bitaramo nk’ibi inafatiramo amashusho y’indirimbo
zabo.
Bakurikiwe n’umuhanzikazi Jessica
wahereye ku ndirimbo ye yise 'Adonai' imaze umwaka umwe. Ati "Ntacyizahindura
Imana, ukiri muri ubu buzima ukomeze kuba inyangamugayo kwayo."
Uyu mugore amaze imyaka ibiri mu
muziki, ni umwe mu baririmbyi bakomeye bamamaye muri korali Injiribora.
Yagize izina rikomeye binyuze mu
ndirimbo ye yise 'Yesu Arashoboye' imaze kumvwa n'abantu barenga ibihumbi 926.
Nayo yaririmbye, afasha benshi kwegerana n’Imana.
Aime Frank yageze ku
rubyiniro ahera ku ndirimbo ye yise 'Umugisha' imaze umwaka umwe isohotse. Uyu
musore afite igihiriri cy'abakristu bamuyobotse kuko yaririmbaga buri wese
yahagurutse afatanya nawe kuririmba.
Yaririmbye kandi indirimbo ye yise
'Ubuhamya bwejo' izwi na benshi. Uyu muramyi wo muri Four Square Gospel Church bigaragara
ko yigwijeho abafana mu gihe cy'imyaka ibiri amaze mu muziki.
Uyu musore uri mu baramyi beza muri
Gospel yo mu Rwanda, yanaririmbye ‘'Wanyeretse ineza', aririmba afasha benshi
kusimbuka ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.
Uyu muramyi w'imyaka 24 y'amavuko
usengera muri Foursquare Gospel church Kimironko, amaze imyaka 7 mu muziki wo
kuramya Imana, akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zagize
igikundiro cyinshi.
Bosco Nshuti yageze
ku rubyiniro ahagana saa 19:51’. Uyu muhanzi yavuze ko ari inshuti y’igihe
kirekire ya Gisubizo Ministries kuko amaze kwitabira ibitaramo byabo byose,
abasabira umugisha.
Uyu muhanzi yagize ati “Ibitaramo
byose yagiye [Gisubizo] ikora narabyitabiriye, yaba icya mbere, icya kabiri
n’iki cya Gatatu. Imana ikomeze kubahereza umugisha.”
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise
‘Umutima’ yasohoye mu 2019, iri mu ndirimbo zikunzwe cyane mu mutima y’abakunda
kuramya Imana.
Uyu muhanzi yari ku rubyiniro ari
kumwe n’itsinda ry’abasore n’inkumi ryamufashije kuririmba anoza amajwi ye. Kuva
mu myaka ine ishize, uyu muhanzi ari mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Ibyo
Ntunze' yasohoye ku wa 11 Werurwe 2019, iherekejwe n'ibitekerezo 54 ku rubuga
rwe rwa Youtube.
Ati “Isi ivuga ko utugiye gukora
utabaho, ariko muri Covid-19 twabonye abantu baguma mu rugo kandi bakabaho,
bivuze ko tubayeho ku bw’ubuntu bw’Imana… Ushimwe Mwami wanjye wowe umenyera
ubuzima, nabura iki se mwami ko umpagije…”
Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo,
wavugijwe na Alarm Ministries yaririmbye isiganwa n’iminota. Iri tsinda ryageze
ku rubyiniro habura iminota 5 ngo saa tatu zuzure, ari nabwo byari biteganyijwe
iki igitaramo gisoza.
Ibi byatumye baririmba indirimbo
ebyiri. Ndetse mbere y’uko batangira basabye ko bongezwa iminota micye
bakabasha kuririmba izi ndirimbo ebyiri.
Baririmbye indirimbo nshya, bavuga ko
ari nziza kandi ko irimo amagambo yoroshye gufata mu mutwe. Bati “Hari
indirimbo wumva mukayiririmba tukavuga tuti ni uko nyine bazibigishije, ariko
iyi iroroshye’.
Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo
zitandukanye, ryasoreje ku ndirimbo bise ‘Hashimwe’. Iyi ndirimbo yabahaye
igikundiro kidasanzwe kuva bayisohora.
Alarm Ministries, ni itsinda
rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana, riri no mu yashinzwe
bwa mbere mu Rwanda.
Rizwi cyane mu ndirimbo nka "Yasatuye", "Hariho impamvu", "Mutima wanjye Himbaza Imana", "Turakomeye" n’izindi nyinshi.
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo
Gisubizo Ministries yakoze igitaramo
yafatiyemo amashusho y’indirimbo ziri kuri album ya gatatu
Iri tsinda ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zirimo 'Humura' imaze amezi ane isohotse
Iri tsinda ry'abasore n'inkumi ryaririmbye
ari nako rifata amashusho y'indirimbo zigize album yabo ya gatatu.
Basanzwe bakora igitaramo nk'iki, bakagifatiramo amashusho y'indirimbo zabo nyuma bakagenda bazishyira hanze mu byiciro bisunze urubuga rwabo rwa Youtube
Muhemeri Yashimye Imana ku bw’iki gitaramo, yavuze ko mu myaka ibiri ishize byari mu bihe bigoye bya Covid-19. Ati “Uyu munsi kuba dukoze igitaramo ni umugisha udasanzwe.”
Gisubizo ni umuryango ufite abantu batandukanye baturuka mu matorero atandukanye, kugira abashumba n’amatorero abashyigikira ‘ni umugisha udasanzwe’
Fleury Legend na Bahavu Jeannette bashinze BahAfrica Entertainment yafatanyije na Gisubizo Ministries gutegura iki gitaramo
Pasiteri Floribert Nzabakira wa Zion Temple Gisozi wagabuye ijambo ry’Imana yigishije ijambo ry’Imana ryubakiye ku kunga ubumwe n’Imana.
Umunyamakuru Agasaro Tracy, umushyushyarugamba ugezweho mu kuyobora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana
Aime Frank, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukwiye gushyigikirwa
Aime yabaye umuhanzi wa mbere wishimiwe bikomeye muri iki gitaramo, hashingiwe ku buryo yashyize abantu mu mwuka
Aime Frank asanzwe ari umukristu muri Four Square Church
Ubwo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Umutima’
Bosco Nshuti yaririmbye nyinshi mu
ndirimbo ze zirimo ‘Umutima’, ‘Ni muri yesu’
Bosco yashimye Gisubizo Ministries
ikomeza kumutekerezaho muri ibi bitaramo
Abitabiriye igitaramo ‘Worship Legacy Concert Season 3’ cy’itsinda Gisubizo Ministries bahembutse
Iki gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022
Alarm Ministries yaririmbye isiganwa n’iminota, iririmba indirimbo ebyiri muzo bari bateguye
Alarm iri mu matsinda aririmbira Imana amaze gushinga imizi mu mitima ya benshi mu Rwanda
Alarm baririmbye bacunganwa n'iminota
Umuhazikazi Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’ yari muri iki gitaramo
Alain Numa, umukozi muri sosiyete ya MTN Rwanda yitabiriye iki gitaramo
Ababyeyi ba Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid
Umunyamuziki Rugamba Serge yaririmbye anoza amajwi binogera benshi
REBA HANO UKO GISUBIZO MINISTRIES YITWAYE MURI IKI GITARAMO CY'AMATEKA
KANDA HANO UREBE UKO AIME FRANK YASHIMISHIJE BENSHI MURI IKI GITARAMO
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO