RFL
Kigali

Rumaga yasobanuye Album 'Mawe' y'Ibisigo 10 yahurijeho abarimo Bruce Melodie, Riderman na Alpha Rwirangira

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:2/07/2022 17:15
0


Umusizi Rumaga uri gutegura gushyira hanze album ye ya mbere y’ibisigo byiza biteguranye ubuhanga yahurijeho abahanzi batandukanye bazwi muri muzika nka Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Alyn Sano n'abandi.



Rumaga Junior yabwiye Itangazamakuru byinshi kuri iyi Album ye agiye gusohora. Yatangiye yivuga nk’umusizi avuga ko Album ye yitwa "Mawe" bivuze Mama akaba yarayise gutyo bitewe n’igisigo kirimo yise 'Mawe' kivuga 80% y’ubuzima bwe yabayemo.


Iyi album igizwe n’ibisigo bigera ku 10 yagiye akorana n’abahanzi batandukanye birimo: "Mawe", "Narakubabariye" ari kumwe na Bruce Melodie), "Kibobo" ari kumwe na Juno Kizigenza, "Umwana araryoha" ari kumwe na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja" ari kumwe na Alyn Sano, "Inyana y’inyange imara agahinda", "Intango y’ubumwe" ari kumwe na Yvan, Bull dogg na Mr. Kagame, "Ivanjiri II" ari kumwe na Alpha Rwirangira, "Intambara y’ibinyobwa" ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na "Komera mukobwa".

Rumaga yagarutse kuri buri gisigo, avuga ko "Inyana y’inyane imaragahinda" yagikoze kuko yabonaga bavuga inka akibaza niba abatahira barabuze ku buryo batavuga inka zabo ahitamo kuvuga inka ze.

Yasobanuye n'uburyo inka zakagombye kuvugwa harimo igice cya mbere cyitwa "urujyera" ari ho uvuga inka atangira avuga cyane kugira ngo amenyeshe abo agiye kuzibwira ko aje, icya kabiri ni "amataga" aho ugabanya ijwi kuko uba ubegera, icya gatatu ni "inkuru" ni ho utangira kuvuga amazina yazo.


Muri iki kiganiro, Rumaga yari ari kumwe na Rusine Patrick uzwi nk’umunyamakuru umaze no kubaka izina mu mwuga wo gusetsa abantu. Yavuze ko ko impamvu bari kumwe ari uko Rusina bari gufatanya mu gikorwa cyo gufungura urubuga rwitwa Siga Rwanda ruzahuriramo abasizi batandukanye bo mu Rwanda rukabafasha kugeza hanze ibisigo byabo.


Siga Rwanda kugeza ubu irabarizwamo abasizi bagera kuri batanu harimo Rumaga, Kampire Dina, Saranda Umutoni na Tuyisenge Olive

Kuri uru rubuga ni ho azasohorera iyi album ye ya mbere izasohoka tariki 03 Nyakanga 2022, akaba yahisemo kuzayisohora kuri uyu munsi kuko ari bwo nawe avuka. Yifuza ko yakibaruka umwana we wa mbere wo mubitekerezo (Album) kuri uwo munsi w'isabukuru ye y'amavuko.


Rumaga agiye gushyira hanze Album y'Ibisigo 10


Rumaga ni umusizi w'umuhanga u Rwanda rufite

REBA "AYABASORE" IGISIGO CYA JUNIOR RUMAGA



AMAFOTO: Freddy - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND