Umurundikazi w’umuririmbyi n’umwanditsi Mugisha Merveille uzwi nka Meili yashimiye bikomeye abafana be anateguza indirimbo nshya nyuma y'izo yashyize hanze zishimiwe na benshi zirimo ‘Arabesha’ kimwe na ‘Nampenda’ aheruka gusohora.
Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati: ”Nkunda abafana banjye ni na yo mpamvu mu
muziki wanjye mpora ntekereza icyabashimisha, icyo nababwira ni uko ntazabatenguha
kandi urukundo banyeretse kuva natangira ntacyarusumba vuba ndaza kubaha indi ndirimbo.”
Mugisha Merveille niyo mazina yiswe n'ababyeyi, akaba yaramamaye nka Meili mu muziki w’u Burundi ari naho akorera. Avuka mu muryango w’abana batanu ni we bucura. Asigaranye na Nyina kuko Se yitabye Imana.
Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu Bujumbura mbere y'uko ajya gukomereza mu Bushinwa aho yasoreje muri Kaminuza ya ‘Nanjing Aeronautics and Astronautics’. Afite impamyabumenyi mu bucuruzi mpuzamahanga ‘Business International’.
Uretse
kuririmba neza azi kwandika ndetse indirimbo zose akora ni we uziyandikira. Akunda
amafunguro arimo inyama na fufu kimwe no gukina umukino wa Basketball. Mu bahnzi
afatiraho urugero harimo Beyonce, Celine Dion na Mariah Carey.
Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo "Arabesha" bamwe bagiye banumva bakagira ngo
ni iy’umunyarwandakazi kuko no mu Rwanda yagize igikundiro cyo hejuru. Hari kandi "Dukate", "Pam Pan" yakoranye na B Face na "Nampenda" aheruka gushyira hanze.
Ku mbuga nkoranyambaga akoresha amazina ya Meili
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ZA MEILI
Amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Nampenda'
Indirimbo ye yamenyekanye cyane mu Rwanda ni 'Arabesha'
Akunda umukino wa Basketball
Nta mwaka aramara ariko amaze kugira igikundiro cyo hejuru mu muziki
Niwe bucura mu muryango
Yashimye urukundo akomeza kwerekwa n'abafana
Yateguje indirimbo nshya
TANGA IGITECYEREZO