Muri iyi si ya none kandi igezweho, ni ngombwa ko wagura ukanishyura ukoresheje murandasi. Nubwo bimeze bityo ariko buri muntu afite uburenganzira bwo gukoresha iyo ashaka ugendeye rimwe na rimwe ku gikoresho akoresha cyangwa ikiguzi cya serivise.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo hagati y’abaguzi
n’abacuruzi, bitewe n’ihererekanya ry’amafaranga. Banki nkuru z’ibihugu zivuga
ko abantu bakoresha amafaranga y’impapuro mu kwishura byagabanutse munsi ya 50%
ku nshuro ya mbere mu 2021. Imikoreshereze ya serivisi zo kuri murandasi mu
kwishyura yari yikubye hafi kabiri ugereranije na 2020.
Mu gihe serivisi zo kwishyura hakoreshejwe umurongo
ngendanwa nabyo byorohereje abantu bakanda kuri telefone zabo. Abaguzi bagomba
gutekereza ku mafaranga n’ibibazo by’umutekano, ndetse n’uburyo bakoresha bohereza
amafaranga. Serivisi nyinshi zitwara iminsi 1-3 kugira ngo bishyirwe mu bikorwa,
mu gihe utanga n’amafaranga y’inyongera ya serivise.
Ni ngombwa ko usoma amategeko n’amabwiriza ya buri
porogaramu akurikizwa kugira ngo habashe kuba hakishyurwa ikiguzi runaka. Haba
ku wohereza cyangwa uwohererezwa. Hari zimwe rero zimaze kuba ubukombe mu
gukemura ibi bibazo bigendanye no kwishyura neza kandi ku Isi hose.
1.
Apple Cash
Niba ufite iphone, ushobora kohereza no kwakira amafaranga
ukoresheje porogaramu yo kohereza ubutumwa na Apple Cash. Ushobora kandi
gukoresha ikarita y’inguzanyo ya Apple Cash cyangwa ikarita yo kubikuza kugira ngo
utange ubwishyu.
Gukoresha iyi porogaramu, fungura porogaramu hanyuma
uhitemo cyangwa ukore umubano mushya. Kanda ku gashusho ka Apple Pay hepfo ku
kirahure, hitamo umubare hanyuma ukande icyifuzo cyangwa wohereze. Apple ivuga
ko bitwara umunsi umwe kugera kuri itatu kugirango hatunganywe amategeko agenga
iki gikorwa.
Apple Cash kuyikoresha ni ubuntu. Keretse uhisemo kubikorerwa
ako kanya, bigatunganywa mu mu minota 30, ariko bikishyurwa 1.5% y’amafaranga
wohereje bya serivise.
2.
Cash App
Iyo umaze kwiyandikisha kuri Cash App, uhabwa $Cashtag.
Izina ukoresha ryawe. Ushobora kandi guhita umenya abo muhuje ukoresheje
aderesi imeri cyangwa numero ya telefone.
Iyo wongeyeho konti ya banki cyangwa ikarita y’inguzanyo, ushobora kohereza, gusaba no kwakira amafaranga ukoresheje iyi porogaramu. Igihe cyose urimo gutera inkunga no kwakira ubwishyu ukoresheje konte yawe ya banki, nta mafaranga cyangwa amafaranga yo kwishyura. Ariko hariho amafaranga 3% ya serivise yishyurwa niba wishyuye ukoresheje ikarita y'inguzanyo.
Cash App mu busanzwe ifata hagati y’umunsi umwe n’iminsi
itatu kugira ngo igikorwa gisuzumwe kandi kirangire. Hano hari uburyo bwo kubona
amafaranga yawe ako kanya, ariko wishyuzwa amafaranga angana na 1.5%.
3.
Google Pay
Google Pay yasimbuye Google Wallet na Android Pay mu
mwaka wa 2018. Ushobora kuyikoresha mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi kimwe
no kohereza no kwakira amafaranga.
Mu gihe Apple Pay yihariye abakoresha iPhone, umuntu
wese ufite konte ya Gmail ashobora nawe gukoresha Google Pay. Ushobora kuyigeraho
binyuze muri porogaramu za Google cyangwa ukajya ku rubuga rwayo arirwo pay.google.com.
Kohereza no kwakira mu bisanzwe bifata amasaha 24 mu
gihe kohereza kuri banki yahujwe nayo bishobora gufata iminsi itanu. Nta mafaranga
asabwa mu gukoresha Google Pay.
4.
PayPal
Imwe mu ma porogaramu agezweho kandi akoreshwa
n’abatari bake mu isi igezweho mu ikoranabuhanga ni PayPal. Kuyikoresha ni
ubuntu mu gihe cyose ihujwe na konte ya banki (cyangwa ufite konte ya banki ya
PayPal).
Niba utangiye gucuruza ukoresheje ikarita y’inguzanyo,
hari amafaranga 2.9%, wongeraho angana n’amadorari 0.30$ kuri buri gikorwa.
Ihererekanyabubasha rishobora gufata umunsi umwe cyangwa itatu kugira ngo bigaragare
kuri konte yawe. Ihererekanyabubasha riba ako kanya risabwa byibura amafaranga
1% y’ayo wohereje.
5.
Venmo
Iyi porogaramu ni murumuna wa PayPal ari nayo
nyirayo. Venmo ni porogaramu ya gatatu izwi cyane mu bubiko bwa App zikoreshwa
mu kohereza no kwakira amafaranga. Iyo umaze kuyimanura, ushobora kohereza cyangwa
gusaba amafaranga kuri buri wese cyane muri Amerika ukoresheje konte ya Venmo.
Ni ubuntu mu gihe cyose ubwishyu buva kuri konte ya
banki, ikarita yo kubikuza cyangwa ikarita yo kubitsa. Ubundi bwishyu buterwa n’ubwoko
bw’amakarita y’inguzanyo, Venmo yishyura agera kuri 3% by’ayakoreshejwe
mu ihererekanya.
Mu busanzwe bifata hagati y’umunsi umwe n’iminsi
itatu kugira ngo igikorwa kibe. Hari uburyo bwo gukora igikorwa ako kanya,
bitunganywa mu minota 30 gusa usabwa amafaranga y'inyongera ya 1.5% (byibuze
amadorari $0.25 kugera $15).
6.
Zelle
Iyi ikoreshwa n’itsinda ry’ibigo birindwi by’imari
byo muri Amerika. Bank of America, Capital One, Chase, PNC, Truist, US Bank na Wells Fargo. Zelle igufasha kohereza amafaranga hagati ya konti za banki. Si ngombwa
kumanurwa kugira ngo uyikoreshe. Gusa wandika aderesi imeri cyangwa numero ya
telefone y’umuntu ushaka koherereza, hanyuma ugakora igikorwa.
Iri hererekanya riba mu buryo bufite umutekano kuko
amakuru atangwa na nyiri ukuyikoreasha aguma ari ibanga kandi akoreshwa nawe
bwite. Ubu buryo buzwiho kuba ari bumwe mu bwiza bufite umutekano. Ushobora kumanura
porogaramu ya Zelle cyangwa ukayikoresha ku rubuga rwa banki yawe ukoresha,
niba ari kimwe mu bigo 1300 bikoresha iyi porogaramu.
TANGA IGITECYEREZO