RFL
Kigali

Kwibuka30: Abayobozi n'abakozi ba MTN na Mobile Money Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/04/2024 20:16
0


Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi n’abakozi ba MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane z’Abatutsi barenga 250,000 bahashyinguye.



Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ni bwo itsinda rigari ry’abayobozi n’abakozi baturutse mu Kigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda Ltd ryakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hasurwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Bakihagera, beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, bafata umwanya wo gusura inzu ndangamurage ibumbatiye amateka yaranze igihugu by’umwihariko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze batura indabo inzirakarengane ziharuhukiye.

Nyuma yaho hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka, cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, ugamije kurwanya Jenoside kandi unafite mu nshingano kwita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Munyantwali Alphonse, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Munyantwali yavuze ko nyuma yo gufata umwanya bagasura urwibutso bakwiriye no gufata ingamba za ‘Never Again/Ntibizongere ukundi,’ bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi atari ku Batutsi gusa, ahubwo no ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: “Iyo turi hano, ni byo turaha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi; turabunamira, turafata mu mugongo abarokotse Jenoside cyane cyane abari muri mwebwe, cyane cyane abafite ababo bashyinguye hano, ariko kandi ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba za ‘Never Again.’ Ntibizongere ukundi ntabwo bivuze ku Batutsi gusa, ntibizongere ukundi ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo aricyo cyose.”

Uyu muyobozi, yashimiye MTN ku bw'iki gikorwa no ku bw'uruhare rwayo mu mivugururire y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaruka ku rugendo rwo kwiyubaka rw'imyaka 30 ishize, aboneraho no gushimangira akamaro ko kwiga amateka y'igihugu ndetse n'intambwe zo kongera kugira igihugu gitekanye.

Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yaciyemo mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho kugera uyu munsi.

Mu buhamya bwe, JMV yavuze ukuntu mbere ya Jenoside kwiga byari urugamba rukomeye ku bana b'Abatutsi, banatsinda bakariganwa imyanya yabo igahabwa abandi bari bakomeye icyo gihe.

Igihe Jenoside yabaga, JMV yaburanye burundu n'umuryango we arwana intambara ikomeye wenyine, ku bw'amahirwe aza gushobora kwambutswa n'umugabo wa Nyirasenge ahungira muri Zaire, aho yaje no guhurira n'umuryango we bakabayo mu buzima bukomeye kugeza ubwo bumvaga amakuru y'uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakagaruka mu Rwanda

Yavuze ko ubwo bageraga mu Rwanda basanze aho bari batuye harabaye amatongo, bongera kubaho mu buzima bukomeye bwo gucumbikirwa n'abagiraneza batandukanye, ariko avuga ko kugeza ubu igishimishije ari uko yabashije kwiyubaka, akiga akarangiza amashuri ndetse ubu akaba afite n'umuryango; umugore n'abana babiri.

Yasoje agira ati: "Uyu munsi rero ndashima kuko nongeye guhobera ubuzima nkaba nishimiye ubuzima ndimo, narashatse mfite umugore n'abana babiri, muri macye amashami yarashibutse kandi aratoshye. Bantu muri hano rero, tugerageze twishimire igihugu cyiza dufite, kuko harabaye ntihakabe, kandi ijoro ribara uwariraye. 

Duharanire ko icyakongera kudusubiza muri buriya buzima cyose tuzakirwanya twivuye inyuma, kuko aho twavuye ni habi bikomeye ariko aho tujya ubu ni heza cyane. Ndashimira na MTN ku bw'ubusirimu mwatugejejeho nukuri, kuko kera itumanaho ryari rigoye cyane. Kuba abantu bashobora guhamagarana aho baba bari hose iryo ni iterambere dukesha imiyoborere myiza."

Bamwe mu bakozi ba MTN bakinnye umukino bise "Global Graduates Play," ugaruka ku buzima bw'umwana wasize iwabo babanye neza n'abaturanyi akajya kwiga mu mahanga, yagaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside agasanga abo yisanzuragaho nk'inshuti z'umuryango nizo zishe umuryango we. 

Uwo mukino, washimangiye imbaraga z'urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, aho abahemukiwe bemera kubabarira ababahemukiye bakabahekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bodibe Mapula yashimiye umushyitsi mukuru Alphonse Munyantwali wabahaye ikiganiro cyubaka, ashimira uwatanze ubuhamya ndetse n’abo bavanye muri MTN ndetse na Mobile Money ku bwo kwigomwa umwanya wabo bakitabira iki gikorwa.

Mapula yagize ati: “Uyu munsi nka MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda twifatanyije n’igihugu muri rusange mu kwibuka inzirakarengane zasize ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mapula yakomoje ku ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nka MTN bishimira ko nabo hari uruhare bagize mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.


MTN na Mobile Money Rwanda Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



Beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi wa MTN Rwanda n'uwa Mobile Money Rwanda Ltd


Bashyize indabo ku mva, aharuhukiye imibiri y'abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 


Alphonse Munyantwali uyobora Umuryango Mpuzamahanga wa Aegis Trust ni we wari umushyitsi mukuru


Yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye gufata ingamba zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ku isi hose

Umuhanzi akaba n'umukozi wa MTN Rwanda, Isabane Alain Moise niwe wafashije abitabiriye kwibuka binyuze mu bihangano bye  


Ibihangano bye byibandaga ku gushima Imana yo yabanye n'abanyarwanda kuva mu bihe bya Jenoside kugeza magingo aya


Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside n'urugendo rwe rwo kwiyubaka



Bamwe mu bakozi ba MTN Group bakinnye umukino w'ibyabaye muri Jenoside n'ingaruka mbi byagize ku barokotse



Hagaragajwe imbaraga zikomeye z'ubutabera nyuma ya Jenoside


Uru rubyiruko rwaririmbye zimwe mu ndirimbo zo kwibuka


Ubwo abayobozi ba MTN Group bacanaga urumuri rw'icyizere


N'abandi bose bari aho bacanye urumuri rw'icyizere


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimira ko iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 30 ishize nabo barifitemo uruhare

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND