RFL
Kigali

Imishinga ikomeye ya Angel Karungi, umunyarwanda wa mbere witabiriye inama mpuzamahanga ya ITC mu Bushinwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2024 17:37
1


Umurungi Aimee Angel uzwi cyane nka Angel Karungi yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere witabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga itegurwa na ITC [I Trust Creation]. Ni inama imaze imyaka 30 ibera mu Bushinwa, ariko ni bwo bwa mbere yitabiriwe n'u Rwanda.



Umurungi Aimee Angel ni umunyarwandakazi ukiri muto utuye mu Mujyi wa Kigali, Kimihurura. Ni umukobwa wihebeye ikoranabuhanga, akaba umukristo usengera muri Grace Room Minister iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi.

Ikoranabuhanga riri mu maraso ye kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na 'Computer Science' mu ishami rya 'Business Information Technology' yakuye muri Kaminuza ya Gitwe y'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.

Karungi afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's degree) yakuye muri East Africa University. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015, naho kaminuza ayisoza mu mwaka 2019. Nyuma yaho yahise akurikizaho Master's.

Mu Rwanda, yakoreraga IT kuri CHUB (Center Hospital University Butare), ubu ari gukorera muri OSHIL LDT aho bakora imishinga y'ikoranabuhanga, bagategura ibikorwa binyuranye (Events) ku mashusho n'amajwi (Sound), bakaba bakorera muri Kicukiro Building Innovation.

Kuri ubu Angel Karungi ari kubarizwa mu Bushinwa mu Nama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga "2024 Product Manager Training Program International Class" yateguwe na kompanyi ya ITC, ikaba igamije kurema ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga (Trust Creation).

Ni inama ikomeye yitabiriwe n'abagera kuri 105 mu bihugu 34 byo ku migabane itandukanye. Yatangiye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 kugeza kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024. Yabaye ikurikirana n'indi yahuje aba CEO barenga 500 bo mu bihugu bitandukanye.


Angel Karungi mu bitabiriye inama mpuzamhanga ya ITC

Angel Karungi, umunyarwanda wa mbere witabiriye iyi nama, yabwiye inyaRwanda ati "Byaranshimishishe nk'umukobwa kwibona ahantu hateraniye ibihugu 34 byo ku migabane itandukanye noneho kuba ndi umunyarwandakazi byabaye akarusho kuko byatumye nshyiramo imbaraga nyinshi nk'uhaje bwa mbere."

Yavuze ko yishimiye cyane kumenyekanisha igihugu cye cy'u Rwanda dore ko hari benshi bamubwiye ko ari ubwa mbere bumvise u Rwanda hakaba n'abarwitiranyaga na Luanda - umurwa mukuru wa Angola. Yishimiye kandi guhabwa igihembo, ati "Bampaye n'igihembo cy'umushinga mwiza wo gufasha abafite ubumuga mu kwivuza (Customer care)".

Umurungi Aimee Angel ari we Angel Karungi avuga ko muri iyi nama y'ingirakamaro yungukiyemo byinshi bizamufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye. Ati "Nungukiyemo ibitekerezo ku mishinga yanjye, isoko ry'ibikorwa byo guhanga udushya (Innovation) kuri ICT, amasezerano y'ubufatanye na ITC n'ubumenyi bwimbitse ku ikoranabuhanga".

Byanyuze mu yihe nzira kugira ngo Angel Karungi yitabire iyi nama mpuzamahanga?


Angel Karungi yavuze ko yaje kumenya amakuru ko hari inama igiye kubera mu Bushinwa, izaba yiga ku ikoranabuhanga yihebeye, niko gukora ikizamini, anatanga imishinga ye, biza kurangira imishinga ye isamiwe hejuru n'abategura iyi nama, bamwemerera kuzitabira.

Uyu mukobwa w'intiti mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yahise ashaka itike n'ibindi bicye by'ibanze na cyane ko amafunguro n'amacumbi biri mu nshingano z'abateguye iyi nama. Ati "Nakoze ikizamini ndatsinda, bashima n'imishinga yanjye bantumaho (Invitation letter)".

Angel Karungi yabwiye inyaRwanda ko imishinga ye yamuhesheje amahirwe yo kwitabira iyi nama yo ku rwego mpuzamahanga yanazamuriyemo ibendera ry'u Rwanda "ni uburyo twajya tugura umuriro ukabwirwa ko wishyuye, meter ikijyanamo mu buryo bwa Digital".

Ni ikoranabuhanga ryakorohereza abanyarwanda basiragira bagura umuriro w'amashanyaraza kuko ubusanzwe iyo uguze umuriro, baguha imibare (Token) ushyira muri Kashi Pawa, ariko ubu buryo bwa Karungi bwo, umuriro uzajya uhita wijyanamo ukimara kuwugura.

Ati "Undi mushinga ni uburyo bwa Sofia zajya zifasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutabona, uburyo bwo kubayobora kwa muganga harimo machine zivuga byibura Icyongereza, Igifaransa n'Ikinyarwanda zinerekana amashusho".

Asobanura ko byafasha abatabona kubona serivisi zihuse kwa muganga, kuko ubusanzwe hari abagorwa no kubona ubayobora n'uko bafashwa na muganga. Ni umushinga washimwe cyane na ITC iteguta iyi nama, bituma bamuha igihembo cy'umushinga mwiza.

Uyu mukobwa avuga ko imishinga ye iramutse ibonye abaterankunga byafasha u Rwanda nk'igihugu kiri gutera imbere mu ikoranabuhanga kuko byakwihutisha serivisi, hakabaho igabanuka ry'ibiciro, gukoresha igihe neza, kujyana n'igihe no gutanga serivisi nziza.

Nyuma yo kuva muri iyi nama, ikintu cy'ibanze agiye gukora akigera mu Rwanda ni ugukomeza imishinga ye akanegera bimwe mu bigo nk'iby'ingufu z'umuriro hakabaho kuzuzanya kuri 'Data information'. Yasabye urubyiruko gukunda "iterambere rugiramo uruhare nka ba nyiri u Rwanda ruzaza, bakore nk'abato banubaha Imana mu mirimo bakora".

ITC yashinzwe mu 1993, ikaba ifite icyicaro i Guangzhou mu Bushinwa. Ifite inyubako 4 z'ibiro, ibigo 6 bya R&D n'inganda 5. Impamvu ikomeye ya R&D ni ubushobozi bwo gukora, aho baha abakiriya ibicuruzwa byizewe bifite ireme ryiza kandi bitangwa ku gihe. Batanga kandi amahugurwa, ubucuruzi, na serivisi za OEM na ODM.


Umushinga we wahawe igihembo muri iyi nama ya ITC


Angel Karungi niwe munyarwanda wa mbere witabiriye inama ya ITC

Angel Karungi mu barenga 100 bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikorarabuhanga


Angel yishimiye cyane kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga


ITC imaze imyaka 30 kuva ishinzwe ikaba ifite icyicaro mu Bushinwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha3 weeks ago
    Great job done





Inyarwanda BACKGROUND