Kigali

U Burusiya bwatuzamuriye isukari! Bamwe ku rugamba rw’amasasu abandi ku rw’imirire, byaje gute ngo Isi yose yisange mu ntambara ya Ukraine na Russia?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/05/2022 11:45
1


Iby’u Burusiya na Ukraine bikomeje kubyarira Isi amazi nk’ibisusa. Iyi ntamabara imaze kuba agatereranzamba ndetse benshi ku Isi ntabwo bazi iyo biva n'aho bijya, gusa benshi bari kurwana iyi ntambara nubwo barwana mu buryo buteruye. Ni gute uri mu rugamba?



Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine imaze iminsi igera kuri 72. Iyi ntambara uko ikara ni ko abatuye Isi mu bice bitandukanye barushaho kubaho nabi cyane. Magingo aya, mu bihugu byinshi ku Isi, ibiciro by’ibiribwa n’ibitoro n'ibindi bintu byose bifasha muntu kubaho, birahanitse cyane kubera iyi ntambara igamije kubuza Ukraine kuba yashyira ikirenge muri NATO nk'uko bitangwaza.

Iyi ntambara ariko si nshya kuko imaze imyaka myinshi cyane ko amateka agaragaza ko mu 2014 nabwo Uburusiya bwendereje Ukraine kandi bitari ubwa mbere ahubwo ari ibintu byatangiye cyera mu 2014. Icyo gihe cyaje no kurangira hari uduce tumwe na tumwe Ukraine itakaje kubera iyi nkundura.

Muri uyu mwaka wa 2022 ni bwo rubanda hirya no hino ku Isi bari bari kwisuganya bava mu mage icyorezo cya Covid-19 cyari cyarabashoyemo, gusa kuri uyu munsi wanone ibintu biri gusa n'aho bikara ndetse abantu benshi muri Ukraine bari gutakaza ubuzima, abandi bakava mu byayo.

Gusa ntabwo ari ku ruhande rwa Ukraine ikomerewe gusa nubwo ibyago bitangana, ahubwo hirya no hino ku Isi abantu bari kuba mu buzima bubi kandi bugoye buri kujya kuba ubufindo bitewe n’iyi ntambara.

Kuri ubu benshi ku Isi bari muri uru rugamba mu buryo bazi abandi barimo batazi iyo biva n'iyo bijya. Muri uru rugamba harimo ibihugu byinshi biri guhomba bitewe n'ibihano by’ubukungu Uburusiya bwafatiwe, gusa nanone byari ngombwa.

Icyakora ntabwo iki gikorwa cyacogoje intambara ahubwo urebye neza wasanga umuti cyari gutanga uri kuba mucye ugereranije n'ibyago iki gihano kiri gutera rubanda hirya no hino ku Isi.


Perezida wa Ukraine bwa Zelensky 

Kuri uyu munsi wa 72 ubwo twandikaga iyi nkuru urubuga rwa Forbes rwatangaje ikigo cy’imali muri Ukraine cyavuze ko igihugu kimaze kugira igihombo kibarirwa muri Miliyari $600, naho agera kuri Miliyari $92 kimaze kuyahomba mu bikorwa remezo byagiye byangirikira muri iyi mirwano.  

Uru rugamba benshi ku Isi batazi biva n'iyo bijya, ni gute barwisanzemo?

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda.com yagize ati: ”Uzi ko ubu ikintu cyose ugiye kugura bakubwira ko igiciro cyacyo cyuriye kubera iyi ntambara, kabone n'iyo cyaba ari igihingwa cy’inaha i Rwanda”. 

Umwe mu bazi ubukungu twaganiriye yavuze ko ubundi ku isoko iyo ikiribwa cyangwa igicuruzwa gikoreshwa cyane n'abantu kibuze, bishobora gutuma n'ibindi bihenda iyo hatabayeho igenzura ry’imbitse.

Umunyarwanda ati: ”Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo”, ibi icyo bivuze ni uko abategetsi n'abandi bavuga rikijyana ari bo bashobora guhaguruka bagashaka uko bahagarika intambara, bitari ibyo biraza kurangira ibintu bikomeje kudogera.

Ni gute Isi yose yinjiye mu ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine?

Kujya mu ntambara ntabwo ari ukujya kurasa, ushobora no kugirwaho ingaruka zikomeye bikamera nk'aho uyirimo. Kuri uyu munsi buri muntu wese uri ku Isi ashobora kuzagirwaho ingaruka cyangwa ari kuyigirwaho ubu kubera intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine.

Ibi bintu benshi bari guhura nabyo ntabwo byareka kwitwa urugamba rw’imibereho kuko benshi bari guhura n'ikibazo cy’uko ibintu byahenze ku isoko kandi amikoro yo akaguma hasi.

Abatuye Isi cyane cyane abari mu bihugu by’Uburayi, ibiciro hari aho byazamutse ku kigero kiri hagati ya 37-44% naho hafi mu bihugu byo muri Africa harimo aho ibiciro byikubye inshuro zijya kuba ebyiri.

Ikintu kimwe abantu benshi twaganiriye bagiye bagarukaho bavuze ko mu bintu byazamutse ku rwego rwo hejuru harimo Isukari ndetse ko yenda kwikuba inshuro zigera kuri ebyiri naho ku biciro by’ibitoro bishobora kuba byariyongereyeho akagera 65% ku yo byaguraga mbere y'iyi ntambara.

Kuwa 17 Werurwe 2022 bwana Macron uyobora u Bufaransa yabwiye abaturage be mu mbwirwa ruhame yatanze abibutsa ko bagomba kwitegura inzara cyangwa ibindi bibazo by’imibereho mu mezi ari gahati 12 na 18 ari imbere kubera iyi ntambara iri kubera muri Ukraine aho bwatewe n’u Burusiya.

Igihugu cy’u Buhinde nka kimwe mu bihugu bigaragaza ko bishobora kuba kiri ku ruhande rw’u Burusiya, mu kwezi kwa Werurwe cyatangaje ko kiyemeje kwicara mu ntebe Ukraine n’u Burusiya byicayemo yo kugurisha ibicuruzwa byiganjemo ibinyampeke nk’igihingwa cy'ingano. Ubuhinde bwatangaje ko bwihaye umukoro wo kugemura Miliyoni 7 za toni z’ingano mu mahanga. 

Urugero rw’inkuru mpamo

Ubwo twateguraga iyi nkuru umunyamakuru wa InyaRwanda.com yateze moto imuvana ku biro bikuru by’umujyi wa Kigali aho benshi bakunze kwita mu mujyi, yerekeza i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, aha ubundi mu bihe bisanzwe umumotari yashoboraga kuba yakwakira amafaranga agera kuri 300rwf.

Gusa muri iki gihe amafaranga yo kuhagera ari hagati ya 500rwf-600rwf mu gihe motari adafite icyuma mbara rugendo (Mubazi) naho kuri motari ufite icyuma mbara rugendo aba ari amafaranga ari hagati ya 450rwf-500rwf bitewe naho motari yanyuze.

Ikiganiro hagati ya motari n’umunyamakuru:

Umunyamakuru: Mota ko nshaka kujya mu Biryogo uranca angahe?

Motari: Kugera mu Biryogo ni 500rwf

Umunyamakuru: Simperuka kugera mu Biryogo ari amafaranga 300rwf?

Motari: Hhhhhh, wowe uheruka gutega moto cyera cyane, ubu ibintu byose byarahenze noneho essence yo yarakabije kuko litiro irenda kwikuba kabiri.

Umunyamakuru yaje gutanga 400rwf motari arayanga, motari ati: ”Niba atari amafaranga 500rwf ntabwo najyayo, ibintu byose byarahenze”.

Nyuma y'aho umunyamakuru yemeye kwishyura 500Frw, we na motari bagiye baganira,  umunyamakuru ati: ”Nonese mota ibintu byahenze kubera iki?”, motari ati”Intambara ya Ukraine niyo iri kudukoraho kuko ubu ibitoro byarahenze ndetse ntabwo ari byo gusa kuko kuva ku isukari, umuceri, Gaz byo birenda kwikuba kabiri pe

Nyuma y'iyi nkuru nibbwo umunyamakuru yahuje amagambo ya motari n'ay'umuhanga mu bukungu yatangaje by’uko iyo igicuruzwa kimwe kizamuriwe igiciro, bituma n'ibindi bizamuka. Urugero niba ibitoro bihenze kandi umuhinzi w’ibirayi kugira ngo ageze ku isoko ibirayi bimusaba kubitwara n’imodoka, iki gihe bizagera ku Isoko bihenze cyane kubera amafaranga y’urugendo.

Ntabwo ari muri Africa cyangwa ahandi runaka ahubwo n’Isi yose isa n'aho ibintu byinshi biri guhenda kubera iyi ntambara.

Mu minsi ishize ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri, gusa rubanda bamusubije ko niba abishaka yakabanje akagabanura igiciro cy'ibitoro.

Ubu busabe bushobora kugorana cyane kuko hafi y’ibitoro byose leta ya Amerika yakoreshaga akagera kuri 5% byaturukaga mu Burusiya kandi ubu byose byarahagaze, bivuze ko ubu Amerika ifite akagera kuri 95% by’ibitoro yakabaye ifite ari nayo mpamvu iri gutuma ibitoro bizamuka, ndetse ibi bishobora guterwa n'uko ahandi hantu Amerika ikura ibitoro ishobora kuhahurira n’ibindi bihugu nabyo bitakijya kugura mu Burusiya.

Ikirango cy'umuryango wa OTAN 

Ku ruhande rw’ibihugu by’iburayi ho harimo ibihugu biruma bihuha aho byanze kwiteranya na NATO ishinzwe kurwaniranira ishyaka. Magingo aya, akagera kuri 40% by’ibitoro ndetse na 30% bya gaz bikoreshwa iburayi byose biva mu Burusiya. Iyi ni nayo mpamvu iri gutuma ibihugu byinshi byigira nyoni nyinshi iyo bigeze kugufatira ibihano u Burusiya cyane ko Putin avuga ko nta kibazo.

Mu minsi yashize ibihugu byo muri Asia harimo nk’u Buhinde, ibiciro by’ibitoro byaramanutse kuko u Burusiya bwahise bujya kuhashaka isoko nyuma y'uko buhagarikiwe n’ibihugu byinshi.

Src: Forbes, BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Family2 years ago
    Man ntibyoroshye🇬🇦





Inyarwanda BACKGROUND