RURA
Kigali

Ibya Generetion Z n’igiciro cyo kubaho bikomeje kugorana

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:20/02/2025 8:33
0


Urubyiruko rwa Generation Z, rwavutse hagati ya 1997 na 2012, ruri kwibasirwa n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bigoye, bigatuma kugera ku ntego zabo z'ubuzima birushaho kuba ingorabahizi.



Ibyo bibazo birimo imyenda y’ishuri n'izamuka rikabije ry’ibiciro, bigatuma kwiyubakira ejo hazaza nk'ibyo kugura inzu cyangwa gushinga umuryango bigenda bigorana.

Ibipimo by’ubukene n’impungenge z'amafaranga

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya EY (Ernst & Young Global Limited) mu mwaka wa 2023 bwerekanye ko abasaga 50% by’abagize Generation Z bafite impungenge zikomeye z’uko bashobora kutabona amafaranga ahagije yo kubaho.

Benshi muri bo bari gukora imirimo myinshi icyarimwe kugira ngo babashe kubona ibyangombwa by’ibanze. Nubwo ariko bakora cyane, 69% bavuze ko imibereho yabo y'ubukungu iri hasi, naho 32% bakavuga ko bari mu buzima bubi cyane, nk’uko byatangajwe na Business Insider.

Ibihugu bihura n’ubushomeri bukabije

Mu bihugu bimwe, cyane cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye. Urugero ni mu Bushinwa, aho muri Kamena 2023, ubushomeri mu rubyiruko rw’imyaka 16 kugeza kuri 24 bwari kuri 20%. Muri Afurika, ibihugu nka Kenya, Uganda, na Nigeria, urubyiruko rwagiye rutegura imyigaragambyo kubera izamuka ry’ibiciro, ubushomeri, no kubura icyizere mu bayobozi.

Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe

Ibi bibazo byose bifite ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko rwa Generation Z. Ubushakashatsi bwa Deloitte Global bwakozwe  mu 2024 bwerekanye ko 40% by’abagize Generation Z bahora bafite Stress kenshi cyangwa buri gihe. Ibibazo by’ubukungu, imiryango, n’akazi ni bimwe mu bibatera umunaniro ukabije.

 Guhangana n’ibibazo

Nubwo bahura n’ibi bibazo bikomeye, urubyiruko rwa Generation Z rurashishikarizwa gushyiraho ingamba zo gucunga neza umutungo wabo. Izo ngamba zirimo gukora ingengo y’imari ifatika, gushyiraho intego zishoboka, kugabanya kugura ibintu bitateganyijwe, no gukurikirana amafaranga asohoka. Gucunga neza umutungo ni imwe mu nzira yo kugerageza kugera ku nzozi zabo n’ubuzima bwiza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND