Kigali

Rubavu:Rajepra Apefoc Kanama yashyize hanze amashusho y’indirimbo bise 'Urahambaye' mu gitaramo cyuje ubutumwa bubohora-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/03/2022 10:43
0


Ku isaa cyenda zuzuye (3H00’) nibwo igitaramo cyo kumurika indirimbo ya Rajepra Apefoc Kanama cyari gitangiye kubera imvura yabanje kugwa. Iyi ndirimbo yahembuye benshi ubwo yaririmbwaga n’aba bana, maze na Chorale Sion yari umutumirwa ifasha abitabiriye guhembuka.



Iyi ndirimbo ‘Urahambaye’ irimo ubutumwa butandukanye, bugaragaza ubudasa bw’Imana n’ubuhanga bwayo nk’uko byumvikana mu magambo ayigize.

Ubwo igitaramo cyatangiraga, Chorale Sion yo mu itorero rya ADEPR SION yahawe umwanya maze iririmba indirimbo eshanu (5), abitabiriye igitaramo bahemburwa bikomeye nayo. Iyi Chorale yagaragaje ubudasa n'ubuhanga mu kuririmba yasigaye mu mitwe ya benshi dore ko ariyo Chorale imwe rukumbi yari yaje nk’umutumirwa. Nyuma y'iyi Chorale, Umuhanzi Nana Olvier yataramye ashyira abantu mu mwuka watumye bibagirwa ko hari ubukonje, we n’itsinda ryamufashaga bivunyishiriza umubwirizabutumwa wahaye ikaze abana bagize itsinda Rajepra Apefoc Kanama.

AMWE MU MATEKA YA RAJEUPRA APEFOC KANAMA

Chorale ya Rajepra Apefoc Kanama yageze muri iki kigo cya Apefoc  mu mwaka w'amashuri wa 2000-2001 izanywe n'abanyeshuri 4, nyuma yo kuyishinga bahise baserukira muri TTC Gacuba II. Nyuma yo kurangiza amashuri yabo muri uwo mwaka w’amashuri wa 2000-2001, barasimbuwe , bamaze kwimuka bagiye kwiga ahandi. Rajepra, ikora ubutumwa mu buryo butandukanye ndetse n'ahantu hatandukanye, aho basohokera hanze ndetse n'imbere mu kigo.

ITERAMBERE BAMAZE KUGERA

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Urahambaye' ya Rajepra Apefoc Kanama

Batangiye ari Chorale imwe none bamaze kuba ama-chorale , 2 muri iki kigo. Biguriye ibikoresho bitandukanye birimo ibicurangisho n'ibindi bitandukanye.  Basohoye indirimbo imwe mu majwi no mu mashusho. Barifuza gusohora indirimbo nyinshi (Umuzingo), barifuza kwigurira ibikoresho byabo ubwabyo bikiyongera kubyo bafite. Aba bana, barashimira ubuyobozi bw'ikigo budahwema kubafasha kugera kuri byinshi. Ndetse n'inama bubaha harimo no kubaha uruhushya rwo gusohoka bagiye kuvuga ubutumwa n'ahandi.

Saa kumi n'imwe z'umugoroba nibwo itsinda ry'abaririmbyi ba Rajepra ryageze imbere y'imbaga yari yitabiriye igitaramo aho baje nyuma y'umubwiriza. Aba bana bagaragaje inyota n'imbaraga zo kuvugira Imana, bishimiwe bikomeye ndetse bahabwa impano.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo 'Urahambaye' hakurikiyeho umuhango wo gushyigikira aba bana binyuze mu bushake bwa buri wese , no gutanga CD iriho iyi ndirimbo. Chorale Sion yiyemeje gufasha aba bana ibaha ibihumbi ijana na mirongo itanu, maze n'abitabiriye igitaramo batanga uko bifite.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URAHAMBAYE' YA RAJEUPTA NA NANA OLVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND