Kuri uyu munsi wa none, 40% bya Gas ikoreshwa mu bihugu by’iburayi ituruka mu Burusiya, naho 30% by’ibicanwa (oil) uburayi bukoresha nabyo biva mu Burusiya. Iki gihugu cyashoye intambara kuri Ukraine kigamije kuyibohoza, ibihugu byo mu burengerazuba birangajwe imbere na America biri kugifatira ibihano. Ese abatuye Isi barahomba?
Ntabwo byari
byoroshye ko hagira umuntu n’umwe wemera ko mu kinyejana cya 21 hari igihugu
runaka cyakwegura intwaro kigatera ikindi kigamije kukigarurira, gusa U
Burusiya buyobowe na Perezida Putin bwarabikoze aho ubu intambara igeze
mu mahina hagati yabwo na Ukraine.
Ese abatuye Isi bazahomba bate mu
gihe iyi ntambara imaze iminsi igera kuri 12, yaba ikomeje kuba agatereranzamba?
None se mu gihe ibihugu bimwe byakomeza gukariza ibihano u Burusiya, bwo
bwiteguye gukora iki?
Kuri uyu munsi,
mu Isi hirya no hino hari ibihugu byatangiye kubigenderamo ndetse ibindi
bitangira kubura igenzura ryimbitse ku butunzi bwabyo, ndetse bituma
ibiciro bihanikwa. Ibi biri no gutuma rubanda rugufi rubura uko rwigira.
Nyuma y’uko
America ndetse n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango wa NATO bitangaje ko
bitazongera kugura ibikomoka ku bicanwa (essence, mazutu n’ibindi bikomoka kuri
petrol) bituruka mu Burusiya, nabwo bwatangaje ko bushobora gufunga umuyoboro wabwo
wohereza gas mu Budage, niba ibihugu
by'iburengerazuba bikomeje umugambi wo guhagarika kubugurira ibikomoka
ku bicanwa.
Oil cyangwa Crude oil ni ibikoresho cyangwa petrol icukurwa mu butaka, ikoreshwa mu gutunganya ibicanwa birimo Mazutu, essence, vidange…
Iyi nkuru yo
gufunga umuyoboro wahaga abanyaburayi Gas, yatangajwe na Minisitiri
w'Intebe wungirije w’Uburusiya, bwana Alexander Novak aho yagize ati
"gukomanyiriza ibicanwa by'Uburusiya byatera ingaruka zikomeye ku bucuruzi
bw'isi".
Alexander Novak
Uyu mugambi
wo gufatira ambarigo u Burusiya kubera gutera Ukraine, ni umugambi America
ihuriyeho hafi n’ibihugu byose bibarizwa muri NATO ariko ahanini ibituye mu Burengerazuba
bw’Isi, gusa hari ibihugu byatangaje ko byitandukanije na America kuri uyu
mushinga wo gukomanyiriza u Buruziya. Muri ibi bihugu harimo Ubudage
n'Ubuholandi nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza.
Uyu munsi
wa none, Gas igera kuri 40% hamwe na 30% by’’ibikomoka ku bicanwa bikoreshwa I
Burayi, byose biva mu Burusiya. Bivuze ko mugihe u Burusiya bwafata uyu
mwanzuro wo guhagarika kugemura iburayi, ibihugu byaho byahura n’akaga bityo
bikaba byagera ku Isi yose.
Ese Afurika izahombeshwa n’iyi ntambara?
Mu gihe ibi
bicanwa byose biva mu Burusiya byaba byahagaze, hafi y’Isi yose yahura n’akaga
ndetse bikaba ingorabahizi mu bihugu bya ‘ntaho nikora’, cyane cyane ibihugu byo
ku mugabane wa Afurika.
Bwana Novak mu
ijambo yanyujije kuri Television, yagarutse ku ngaruka iri kandamizwa ry’Uburusiya
rigiye guteza ubukungu bw’Isi ndetse anavuga ko bigoranye kubona uwasimbura U Burusiya mu gukora nk’ibyo bwakoraga. Yagize ati "Bizafata igihe kandi kinini, bizahenda kurushaho abaguzi b'i Burayi.
Bizarangira ari bo bahombye kurusha abandi kubera ingaruka z'ibi."
Uyu muyobozi akomoza ku cyemezo cy'Ubudage cyo mu kwezi gushize cyo guhagarika kwemeza umuyoboro wa Nord Stream 2, umuyoboro mushya wa gas wari kuba uhuza ibi bihugu ndetse ari naho unyuzwamo Gas ijya mu bindi bihugu by’Iburayi; Novak yavuze ko bishobora kubatera kwihorera.
Umuyoboro wa Nord stream 1 ukoreshwa mu kohereza Gas mu Budage
Mu magambo ye, Bwana Novak yagize ati:
"Dufite uburenganzira bwose bwo
gufata icyemezo gihamye, tugahagarika gushyira gas muri Nord Stream 1".
Iyi Nord Stream 1 ni umuyoboro usanzwe ugeza gas mu Budage iturutse mu Burusiya.
Magingo aya, U Burusiya nicyo gihugu gitanga Gas nyinshi cyane ku Isi, kikaba icya kabiri
gitanga ibicanwa byose. Nyuma y’uko U Burusiya buteye Ukraine byahise bisa
n’ibitangira kuzamba, kuko ibiciro by'ibikomoka kuri petrol bizamuka buri munota
hirya no hino.
Ese mu Rwanda ibikomoka kuri petrol bihagaze gute? Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Rwanda naho ibi biciro byarazamuwe. Litiro ya mazutu yavuye ku 1,140Frw igezwa ku 1,201Frw, naho iya esansi iva ku 1,225Frw igera ku 1,256Frw.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO