”Muri ibyihebe mukoresha abaturage ku rugamba nka gakingirizo mugamije gutera imbabazi” Putin uri gusabwa ko yaganirizwa, yavuze ko nta mugambi wo kwataka abaturage ahubwo agambiriye guhangana n’igisirikare anavugako uko byagenda kose agomba gutsinda urugamba. Ukraine irasaba Isi yose ko yaganiriza Putin kuko nayitsinda azadukira Uburayi bwos
Nyuma y'uko Igihugu cy’u Burusiya gishoye intambara
kuri muturanyi wacyo ari yo Ukraine iminsi igera ku 9 irirenze, gusa magingo aya aho
bigeze Ukraine iri gusaba ibiganiro kuko ni cyo kintu ibona cyasoza intambara.
Ku ruhande rwa Vladimir Putin uyobora u Burusiya yatangaje ko adateganya gusoza intambara kuko uko
byagenda kose agonba gutsinda.
Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine yatangaje ko
yiteguye kujya ku meza amwe na Perezida Putin bakaganira ndetse
bakanashyira iherezo ku ntambara. Ubwo yavugaga ku bijyanye n’ibiganiro ari
gusaba, yabwiye Perezida Putin ati: ”Icarana nanjye, ntabwo
ndyana, ndi umuntu usanzwe rwose”.
Nyuma y'uko uyu
muyobozi atangaje ibi, ku rundi ruhande mugenzi we Putin yagize ati: ”Igihari ni uko muri ibyihebe mufata abaturage
mukabajyana ku ruganda kandi ntabwo ikigamijwe ari abaturage cyangwa kwangiza
ibyabo ahubwo ni ugucogoza ingabo”.
Mu kiganiro n’umunyamakuru, Volodymyr Zelenskyy uyobora
Ukraine yavuze ko ashaka kuganira na Putin imbonankubone kuko ni ryo pfundo ryo
gushyira intambara ku herezo. Yavuze kandi ko ingabo za Putin ziramutse zitsinze uru rugamba zahita zadukira Uburayi bwose. Ati: ”Ntabwo ari ibi gusa, ndashaka kuvugana na
Putin, ikindi Isi yose igomba kuganiriza Putin kuko nta yindi nzira yo kurangiza
iyi ntambara uretse kumuganiriza”.
Uyu muyobozi yagomeje agaruka kuri Putin amubaza
ikibazo muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Aljazera ati: ”Ni iki udushakaho? Watuviriye ku butaka”.
Yunzemo agira ati: ”Icarana nanjye, atari muri
metero 30 ahubwo twegeranye”.
Vladimir Putin na Macron baherutse kuganira hagati yabo harimo intera nini
Impamvu y'ibi ni uko uyu mukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Putin, akunda kuganira n'abantu bahanye intera ndende cyane. Ibi byabaye
agatangaza mu kiganiro aheruka kugirana na Macron uyobora igihugu cy'u Bufaransa.
Nyuma y'uko iminsi igera 8 ishize Perezida Putin ashoye urugamba rwo kubohoza Ukraine, amaze kugera mu mijyi igera kuri ine harimo n’umurwa mukuru (Kyiv mu Majyaruguru, Kharkiv mu Burasirazuba, Kherson na Mariupol mu Majyepfo).
Nk'uko ikinyamakuru cya Aljazeera kibitangaza, Perezida wa Ukraine ari gusaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuba bafunga ikirere cyangwa bakamuha indege akabyikorera ku buryo byagira icyo bimufasha mu guhangana na Putin. Mu minsi ishize ibi bihugu byari byagiranye ibiganiro gusa ntacyo byagezeho kuko hari hagarutsweho uburyo bwo kutabangamira abaturage (Civilians).
U Burusiya buvuga ko Ukraine iri gukoresha abaturage ku rugamba ikabikora igamije gutera imbabazi cyangwa kwerekana isura mbi y’u Burusiya. Ku munsi wa none Isi yose iri gufata Putin nk’umuntu uri gushoza intambara ndetse nk'umunyamahane, gusa we n’abayozi bose b’u Burusiya bavuga ko igihugu cyabo kiri kwirwanaho kandi ko badafashe iya mbere kuri uru rugamba byazabakomerera nyuma.
Bimwe mu byo u Burusiya buri kurwanya ukubuza Ukraine kujya mu muryango NATO ishaka kujyamo kandi u Burusiya nabwo bufite umuryango wabwo. Abarusiya babona baramutse baturanye n’imiryango
nka NATO cyangwa iyindi, umutekano wabo waba uri mu kaga ndetse gakomeye cyane. Akaba ari yo mpamvu u Burusiya burwanya igitekerezo icyo ari cyo cyose
cyatuma Ukraine ijya muri NATO.
Perezida Macron uyobora u Bufaransa yavuze ko yagiranye ikiganiro cy'iminota igera kuri 90 hamwe na Perezida Putin w'u Burusiya, gusa ntabwo yatangeje ibyo baganiriye byose. Icyakora yavuze ko nyuma y’iki kiganiro ibintu bibi bigiye kuba muri Ukraine.
Src: Aljazeera, Dailymail
TANGA IGITECYEREZO