Ahagana mu mwaka 1945 ni bwo umugabo wiswe papa w’ibisasu kirimbuzi, Robert Oppenheimer, yakoze 'Atomic bomb' ya mbere. Mu gihe intambara iri hagati ya Ukraine na Russia irimbanije, benshi mu batuye Isi bafite ubwoba ko ishobora kuba intambara ya gatatu y’Isi. Ese ni ibihe bihugu bifite intwaro nyinshi nyuma y’u Burusiya?.
Kuvuga igisasu
cyangwa ukavuga intwaro kirimbuzi hari uburyo umuhanga cyangwa usobanukiwe
ibijyanye n’imikorere yabyo ahita yumva ko uvuze ibintu bibiri bitandukanye
ndetse ijambo kirimbuzi ni ryo rifite izingiro ndetse rikanatanga itandukaniro
rihambaye.
Ese iyo uvuze ibisasu kirimbuzi
umuntu uri mu Buyapani cyangwa uwasomye amateka y’intambara ya kabiri y’Isi yumva
iki?
Magingo aya,
uvuze intwaro kirimbuzi uri kumwe n’umuntu ufite inkomoko mu Buyapani ahita
yumva ikintu gihambaye cyane ko benshi mu baturage bo muri iki gihugu bagiye
bahura n’ingaruka nyinshi kubera ibisasu kirimbuzi byahatewe mu 1945.
Igisasu kimwe cyatewe mu mujyi wa Nagasaki (Fat Man), ikindi giterwa mu mujyi wa Hiroshima (Little Boy), gusa n'ubu baracyazahazwa n’ingaruka zabyo.
Ingaruka z'ibi bisasu byatewe mu Buyapani mu myaka 77 ishize, n'umwana uri kuvuka muri 2022 hari igihe avuka zaramugezeho kuko umuyapani ashobora kubyara umwana udafite zimwe mu ngingo z’umubiri, urugero nk'akaguru cyangwa umutwe.
Kuki Isi
yahiye ubwoba? Byaba ari ibi bihumbi by’ibisasu u Burusiya bufite bushobora
guturitsamo bimwe?
Kuri uyu munsi Isi yose ihangayikishijwe n'intambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine ndetse buri muntu wese ku Isi arajwe ishinga no kumva ijambo riva mu munwa wa Perezida Putin uyobora u Burusiya, gusa kurundi ruhande hari n'abarajwe ishinga no kumva icyo Perezida Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza n'icyo yiyemeza gukora mu maguru mashya.
Joe Biden uyobora America arasa n'utiteguye kujya muri
iyi ntambara, gusa iki gihugu cyatanze asaga Miliyoni $54 zo gufasha Ukraine
guhangana n'ibibazo irimo.
Kuwa 27 Gashyantare
2022, Volodymyr Zelenskiy uyobora Ukraine yemeje ko igihugu cye n’u
Burusiya bagiye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara, gusa ibi byaje
nyuma y'uko Putin yari yatangaje ko nihagira ikindi gihugu kiza muri iyi
ntambara azahita akora ikintu kitigeze kiba mu mateka y’Isi ndetse anaca amarenga
y'uko ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi.
Perezida wa Ukraine
Ese ni nde ugiye gutsinda hagati y'Abarusiya n'Abanya-Ukraine bashyize abaturage batazi ibya gisirikare mu ntambara?
Bamwe bari kwibaza icyo iyi ntambara yabyara mu gihe Perezida Putin yaba ateye
utwatsi ibiri buve muri iyi nama igamije amahoro iba kuri uyu wa Mbere. Hari n'abibaza bati "Mu gihe mu bitwaro kirimbuzi bisaga ibihumbi 6 hagira icyo Putin ategeka
ingabo ze gukoresha na cyane ko yabasabye kuryamira amajanha, hakurikiraho iki ku batuye Isi? Benshi mu basesenguzo bari kurebera
hafi iyi ntambara, bavuga ko iyi ari intangiriro y’intambara
ya gatatu y’Isi.
Ese igihugu cya Ukraine cyaba hari intwari kirimbuzi gifite?
Iki gihugu cya Ukraine kigaragara ku rutonde rw'ibihugu bifite intwaro kirimbuzi (Nuclear weapons) ndetse bivugwa ko ahagana mu 1994 ni bwo iki gihugu cyari kigiye gutangira umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, gusa ntabwo umushinga wakomeje kuko iki gihugu cyahise kijya mu muryango ugamije kurwanya ibisasu kirimbuzi wa NPT (The Nuclear Non-Proliferation Treaty).
Benshi mu basesenguzi bavuga kuri iyi ntambara, baravuga ko mu gihe ibi bihugu byaba binaniwe kumvikana ndetse amahanga
akaramuka agiye gutabara Ukraine, nta kabuza iyi yahita iba intambara hafi y’Isi
yose ndetse igahita iba intambara ya gatatu y’Isi. Mu gihe amahanga yagomeza kurebera ntagutabara nabwo Igihugu cya Ukraine cyahura n'akaga ndetse bikaba
agatereranzamba mu gihe Putin yaba arashe akoresheje intwaro kirimbuzi.
Ibihugu 9 bitunze intwaro kirimbuzi
nyinshi ku isi
1. Russia
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 6,257
2. United States
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 5,550
3. China
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 350
4. France
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 290
5. United Kingdom
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 225
6. Pakistan (165)
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 165
7. India
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 156
8. Israel
Umubare w’ibitwaro
kirimbuzi: 90
9. North Korea
Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 50
Src: worldpopulationreview
TANGA IGITECYEREZO