RFL
Kigali

Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria berekanye ko bashyigikiye Uwimana Clementine muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2021 14:29
0


Uwimana Clementine witabiriye Miss Rwanda 2019 akazitirwa n'uburebure atari yujuje, nyuma y'uko abategura iri rushanwa bahinduye ibisabwa birimo n'uburebure ku mukobwa witabira iri rushanwa, yagarutse guhatana ndetse afite icyizere cyo gutwara ikamba. Kuri ubu mu bamushyigikiye harimo n'ibyamamare muri Nigeria.



Ice Prince uri mu bahanzi bafite izina rizwi muri Nigeria, wanakoranye indirimbo 'The One' n'umuhanzikazi nyarwanda Magaly Pearly, ndetse n'umuhanzi Tolulope Ajayi uzwi nka T Classic na we wo muri Nigeria, ni bamwe mu bahanzi bashyigikiye Uwimana Clementine mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Undi ufite izina rizwi muri Nigeria ushyigikiye uyu mukobwa, ni Amudo Franklin nyiri kompanyi yitwa D'Luxe Management Ltd ikorana n'abahanzi banyuranye bo muri iki gihugu.

Aba bose babikoze nyuma ya Ali Kiba wo muri Tanzania uherutse kugaragaza ko ashyigikire Umutesi Leah muri iri rushanwa rya Miss Rwanda. Mu kanya gato gashize, Ice Prince yafashe ifoto Uwimana Clementine ayinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram kuri 'Story', asaba abakunzi be gutora uyu mukobwa mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2021. T Classic nawe ni ko yabikoze aho yafashe ifoto y'uyu mukobwa, ayishyira kuri 'Story' ya Instagram asaba abantu kumutora.


Ice Prince uri mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria ashyigikiye Clementine Uwimana muri Miss Rwanda 2021

Aba bahanzi bombi Ice Prince na T Classic ni bamwe mu bazwi muri Nigeria, by'umwihariko Ice Prince ni icyamamare mu bandi dore ko akurikirwa kuri Instagram n'abantu barenga Miliyoni enye naho T Classic we akurikirwa n'abarenga ibihumbi 796 ku rubuga rwa Instagram rukunzwe cyane n'ingeri zitandukanye muri iki gihe.

Ice Prince azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; 'Oleku' yakoranye na Brymo, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6 kuri Youtube. Afite indirimbo nshya imaze amezi 5 yise 'Make up your mind' yakoranye na Tekno uri mu byamamare Afrika ifite, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni.

Ubwo yashyiraga ifoto y'uyu mukobwa kuri Instagram, umuhanzi Ice Prince yamenyesheje (Tag) kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda na Dluxemanagement iyi akaba ari kompanyi ikomeye yo muri Nigeria ikorana n'abahanzi banyuranye. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko iyi kompanyi yo muri Nigeria iri gufasha Uwimana Clementine mu kumushakira amajwi binyuze mu bahanzi b'ibyamamare bo muri Nigeria n'ahandi hashoboka. 

Clementine Uwimana uri mu bakobwa 37 bashaka kuba Miss Rwanda 2021, yabwiye InyaRwanda.com ko Ice Prince bamenyanye muri iki gihe hari kuba amatora ya Miss Rwanda 2021. Yavuze ko bamenyanye binyuze kuri Amudo Franklin nyiri D'Luxe Management, wo muri Nigeria wishimiye kumubona muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021, akiyemeza kumuhuza n'abanyamuziki bo muri Nigeria kugira ngo bamushyigikire.


Amudo Franklin nyiri D'Luxe Management niwe uyoboye itsinda ry'abanyamuziki bo muri Nigeria bashyigikiye Clementine Uwimana

Mu kiganiro aherutse kugirana na Janvier Iyamuremye wa InyaRwanda.com, uyu mukobwa uvuga ko yizeye ikamba rya Miss Rwanda na cyane ko ashoboye akaba yujuje n'ibisabwa, yatangaje ko kuva yiga mu mashuri yisumbuye yiyumvagamo ko azitabira Miss Rwanda kuko ari ibintu akunda, kandi akaba ashaka kugaragaza icyo yamarira sositeye.

Avuga ko ageze mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yabwiye Nyina ko azitabira Miss Rwanda ntiyahita abyumva bitewe n’uko yari yarinjiye mu bijyanye n’imideli kandi Nyina akaba yari amaze iminsi yakira amakuru atari meza kuri we. Uwimana avuga ko yakomeje kumvisha nyina akamaro k’amarushanwa y’ubwiza, anamusobanurira ko ibivugwa kuri we atari ukuri. 

Nyina yaje kurwara amara igihe kinini mu bitaro amwitaho we n’umuryango we byanatumye umwaka wa nyuma w’amashuri atawiga neza. Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa Gatandatu yawize hafi 40%, ariko ko amanota yagize yamushimishe kandi ko n’abayobozi b’ikigo yizeho bishimiye umusaruro yakuye mu bihe byari bikomereye umutima we.


Uwimana Clementine wakuranye inzozi zo kuzitabira Miss Rwanda nyuma yo kizikabya ashyigikiwe n'ibyamamare

Uwimana Clementine avuga ko mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Nyina, yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko azitabira Miss Rwanda, undi akamushyigikira amubwira ko igihe kigeze kugira ngo nawe yambikwe ikamba.

Ati “Nari nsigaye ninjira (mu bitaro) nkamubwira se bimeze bite? Urabona ririya kamba nzaryambara koko udahari! Akambwira ati ‘ndahari rwose ngomba kugushyigikira’. Nkumva biranshimishije. Yagiye kugenda nsigaye mbibona ko anshyigikiye.”

Mu 2019, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda 2019 ariko ntiyahirwa bitewe n’uburebure. Mu mpera za 2020, ngo nibwo yabonye amakuru avuga ko ibigenderwaho muri Miss Rwanda byahinduwe bituma yumva ko noneho igihe kigeze kugira ngo ahatanira iri kamba.

Ati “Muri icyo gihe umuntu aba yumva ntabwo byari ibyanjye. Cyane ko niyo bigumaho n’ubundi nari kumva ko ari cya kibazo sinjyeyo n’ubundi. Ariko kuba byaravuyeho, byarongeye bintera imbaraga bituma numva ko nakongera kwiyamamaza.”

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana bane. Bose bavukiye mu Karere ka Huye ariko bakurira mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko amashusho yoherereje akanama nkemurampaka yayafashe yifashishe camera, kugira ngo atange neza ibyo yari akeneweho byanamufashije kuboneka mu bakobwa 37.


Uwimana Clementine afite icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2021

Uwimana yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku kuba yujuje buri kimwe umukobwa asabwa. Uwimana kandi avuga ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko afite icyo yagiye yigira kuri bumwe.

Avuga ko yakunze uburyo Nishimwe Naomie yitwaye mu gihe cy’umwaka umwe amaranye ikamba, ashingiye ku kuba ataracitse intege n’uburyo yagerageje guharanira kugera ku ntego ze no gushyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

Uyu mukobwa ubarizwa mu Mujyi wa Kigali yiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, ku mpamvu avuga ko avuka mu Karere ka Huye.Ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo ku kigo Lycee de Ruhango i Kirezi aho yize ibijyanye n’icungamutungo.

Muri iki gihe ahantanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari gusinzira amasaha macye kugira ngo akurikirane neza uko ahagaze mu majwi yo kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga uzagirira akamaro kanini urubyiruko. Uwimana Clementine ufite imyaka 21 y’amavuko afite nimero 37 mu irushanwa rya Miss Rwanda.Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) yari afite amanota 700 naho kuri murandasi (Online) afite amajwi 1293.


Abanyamuziki bo muri Nigeria barasaba abakunzi babo gutora Uwimana Clementine muri Miss Rwanda


Uwimana Clementine arashaka kuba Miss Rwanda 2021


T Classic ari mu bashyigikiye Uwimana Clementine muri Miss Rwanda 2021


Amudo Franklin wo muri Nigeria ari gufasha Uwimana Clementine amushakishiriza amajwi mu matora ya Miss Rwanda 2021

REBA HANO IKIGANIRO UWIMANA CLEMENTINE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND