Nk’uko byatangajwe na BigEye, Eddy Kenzo akunze gukorera ingendo muri Afurika y’epfo. Byaje kugaragara ko uyu muhanzi akenshi aba agiye kwirebera umugabo mugenzi we bakundana ndetse no kugira ngo bahuze ibitsina kuko ari we yumva yishimiye kurusha undi muntu wese ku isi.
Uyu mugabo Eddy Kenzo akundana na we uba muri Africa y’epfo, afite inkomoko yo muri Uganda. Yitwa Kawie akaba ari umwe mu bakiri batuye Madiba.
Eddy Kenzo
N’ubwo uyu muhanzi avugwaho kuba aryamana n’abagabo bagenzi be, afite umubare utabarika w’abakobwa yagiye avugwaho kuryamana nabo mu mujyi wa Kampla. Ibi bivuze ko Eddy Kenzo aryamana n’abakobwa ariko ngo ashimishwa cyane no kubwa yahuza igitsina n’umugabo mugenzi we.
Mu kuboza 2012, Eddy Kenzo hari abamubonye atwaye imodoka izwi nka Hummer(ifite ibara ry’umuhondo) ikaba ari iya Kawie, uyu mukire ufite amamodoka atabarika kandi ahenze. Si uyu mugabo wenyine Eddy Kenzo yaba yararyamanye na we kuko hari undi witwa George na we uba muri Afurika y’epfo bakundana. Mu minsi ishize yasohokanye na Eddy Kenzo muri Hoteli yitwa Luli Luli Hotel iri i Pretoria, bararanye mu cyumba kimwe.
Aravugwaho kuba aryamana n'abagabo ahuje nabo ibitsina
N'ubwo akunda abagabo bagenzi be ,Kenzo afite abakobwa benshi muri Kampala akundana nabo
Ku ruhande rwa Eddy
Kenzo akibona ko inkuru yabaye kimomo muri Uganda, yavuze ko abantu bari
gukwirakwiza aya makuru ari abashaka kumusubiza hasi. Ati, “Umuntu wese uri inyuma y’ibi bintu arashaka kwangiza izina ryanjye. Nzi
ko icyo mugambiriye ari ukunsubiza hasi”
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO