Kigali

Umwarimukazi yishyikirije Polisi nyuma yo gushinjwa gusambana n’umunyeshuri we

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/02/2025 14:47
0


Molly Colleen Spears, umwarimukazi w’imyaka 35 wigishaga amasomo y’ubugeni n’indimi ku ishuri rya Barbers Hill riri mu gace ka Mont Belvieu, muri Leta ya Texas, yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umunyeshuri we w’umuhungu.



Iyi nkuru yatunguranye cyane mu baturage, cyane cyane ubwo uyu mwalimukazi yishyikirizaga polisi nyuma y’umwaka wose ashakishwa kubera icyaha akekwaho.

Amakuru aturuka mu rukiko avuga ko Molly Colleen Spears yamenyanye n’uwo munyeshuri binyuze mu butumwa bugufi bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko nta makuru yatangajwe ku myaka y’uyu munyeshuri.

Spears yishyikirije polisi ya Chambers ku wa 11 Gashyantare 2025, nyuma y’uko ku wa 8 Gashyantare 2024 urukiko rumushinje icyaha cyo gusambanya umunyeshuri. Ku wa 12 Gashyantare 2024, hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi, ariko yari yaraburiwe irengero kugeza igihe yishyikirije polisi ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Naramuka ahamijwe icyaha, Spears ashobora gufungwa imyaka igera kuri 20 nk’uko amategeko ya Leta ya Texas abiteganya ku byaha byo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Molly Colleen Spears yatangiye kwigisha muri Barbers Hill ISD muri Kanama 2021 kugeza muri Kamena 2023, ubwo yeguye ku mirimo ye. Mbere yaho, yigeze gukora muri Texas City ISD kuva mu 2014 kugeza muri 2020, ndetse no muri Coldspring ISD hagati ya 2012 na 2014.

Christopher L. Tritico, umwunganizi wa Molly mu mategeko, yavuze ko umukiriya we yamenyeshejwe iby’ibi birego nyuma y’iminsi ibiri gusa, akaba yahisemo kwishyikiriza polisi kugira ngo yisobanure. Yagize ati: “Nta mpamvu izwi yatuma uru rubanza rutwara igihe kinini gutya, ariko umukiriya wanjye yiteguye kugaragaza ukuri kwe.”

Iki kibazo kije mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kugaragara andi makosa nk’aya mu burezi.

Raporo zagaragaje ko hagati ya 2014 na 2019 habaye ibyaha birenga 500 by’abarimu bashinjwa gusambana n’abanyeshuri.

Umwalimukazi  yishikirije urukiko nyuma yo kuryamana n'umunyeshuri yigishaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND