Sir Jim Ratcliffe, umunyamigabane muri Manchester United, yemeza ko icyemezo cye cyo kugabanya imirimo ku bandi bakozi 200 kigamije gukumira igihombo cyatuma ikipe ijya mu bibazo bikomeye by’ubukungu.
Nk'uko byatangajwe na The Guardian Ratcliffe avuga ko nta yandi mahitamo afite uretse gufata iki cyemezo gikomeye nyuma y'uko Manchester United ihombye miliyoni £300 mu myaka itatu ishize.
Nubwo bigoye, yizeye ko kubikora muri iki gihe bizatuma ikipe yongera kunguka kandi igahangana ku rwego rwo hejuru mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Abakozi ba Manchester United bavuze ko ikipe yari igiye kurangiza amafaranga yo gukoresha iyo hatabaho igishoro cya miliyoni $300 (angana na miliyoni £240) Ratcliffe yashoyemo umwaka ushize.
Aya mafaranga yatumye
imigabane ye izamuka ikagera kuri 27.7%. Biravugwa ko iyo atabikora, amafaranga
yo gukoresha yari kuba make cyane.
Ibibazo by’ubukungu ni byo byatumye ba nyirayo, Umuryango wa Glazer,
batangaza isuzuma ry’ubucuruzi muri Ugushyingo 2022. Itangazo ry’ikipe icyo
gihe ryavugaga ko iri suzuma rishobora gutuma hashakwa abashoramari bashya,
kugurisha ikipe, cyangwa izindi mpinduka mu micungire yayo.
Ibi byatumye Ratcliffe agura imigabane muri United, ndetse afata
ingamba nyinshi zo kugabanya ikiguzi cy’imikorere. Mu mpeshyi y’umwaka ushize,
yirukanye abakozi 250 barimo na kabuhariwe Sir Alex Ferguson, none ubu
arateganya kugabanya abandi 200.
Ratcliffe washinze kandi akaba ari umuyobozi mukuru wa Ineos, ikigo
gikomeye cya peteroli na gaz, azi ko ibyemezo afata bidakunzwe, ariko avuga ko
abari hanze y’ikipe batamenya neza ibibazo by’ubukungu United irimo.
Ibibazo by’ubukungu bya Manchester United byatewe n'uko bamwe mu
bayobozi bayo batayicungiye neza mu bihe byashize. Ariko Ratcliffe afite
icyizere ko nubwo ibi byemezo bibabaje, bizatuma United igira ubukungu bukomeye
kandi igakomeza guhatana ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza no ku rwego rwa
Afurika.
Ratcliffe afite intego yo gushora imari mu kwagura ibikorwa remezo
by’ikipe, haba ku bakinnyi ndetse n’abafana.
Mu bindi bikorwa byo kugabanya ikiguzi, Ratcliffe yahagaritse umwanya
w'Ubuvugizi bwa Sir Alex Ferguson, wahoze ari umutoza wa Manchester United
watwaye ibikombe byinshi mu myaka 26 n’igice. Uyu mwanya wamuheshaga miliyoni
£2 ku mwaka.
Abahoze ari abakinnyi bakomeye nka Bryan Robson, Andy Cole, na Denis Irwin, bari bafite imyanya yo guhagararira ikipe (ambassadors), na bo bagabanyirijwe umushahara.
Jackie Kay, wari ushinzwe gutegura ingendo z’ikipe
akaba yari amaze imyaka 30 akora muri Manchester United, na we arateganya
kwirukanwa.
Ratcliffe kandi yanakuyeho Bonus ya Noheli ya £100 ku bakozi bo mu
biro, asimbuza iyo nkunga Voucher ya £40 yo guhaha muri Marks & Spencer.
Mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri Mutarama, Manchester United yaguze Patrick Dorgu avuye muri Lecce kuri miliyoni £25.1, ndetse inagura Ayden Heaven wavuye muri Arsenal kuri miliyoni £1.5 gusa, kubera ikibazo cy’amafaranga.
Bivugwa ko mu mpeshyi nabwo bashobora guhura n’ikibazo
cyo kubura amafaranga yo kugura abakinnyi bashya, uretse iyo bagurisha bamwe mu
bo bafite.
Umuherwe wa Man United yashimangiye ko kugabanya imirimo ya bamwe mu bakozi b'ikipe bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw'ikipe
TANGA IGITECYEREZO