Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mpumeko Bonfils yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ndi Uwawe" ashimiramo Imana ku bw'ubuntu yamugiriye.
"Yesu ndi Uwawe Mwami ngwino twibanire,umutima urabihamya ko nduwawe mukiza, Amavi nayo abyemeresheje gupfukama muremyi"..
Ni imwe mu mirongo y'iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2025 aho iri ku muyoboro wa YouTube uri mu mazina y'uyu muhanzi Mpumeko Bonfils.
Aganira na InyaRwanda, yavuze ko gitekekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo cyaje biturutse ku kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza mu buzima bwe.
Yagize ati: "Igitekerezo cyaje biturutse ku bwo kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza mu buzima bwanjye. Natekereje ku rukundo Imana yankuze mpitamo kuririmba ko 'Ndi uwimana'.
Ntacyo nakoze ku bwibyo uretse ubuntu bwayo gusa yangiriye . Muri iyi ndirimbo nsoza nshima Imana nyibwirako ndi uwayo ndetse n'umutima wanjye ubihamya".
Ni indirimbo ya 5 yo kuramya no guhimbaza Imana Mpumeko Bonfils ashyize hanze aho iyo yaherukaga gusohora ari Ikinezaneza.
Mpumeko Bonfils yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi Uwawe'
TANGA IGITECYEREZO