Guverinoma ya Nigeria ishaka kugabanya utugunguru twa peteroli kugira ngo hirindwe impanuka zituruka ku modoka zitwara ibikomoka kuri peteroli, ariko abatwara amakamyo barabyamagana.
Mu rwego rwo kugabanya impanuka zikunze gukorwa na za tanki zitwara peteroli, Guverinoma ya Nigeria irateganya gushyiraho itegeko ribuza amakamyo afite ubushobozi bwa litiro 60,000 gukoresha imihanda ya leta. Iki cyemezo cyatangajwe mu nama yabereye i Abuja ku wa Gatatu, aho Ikigo gishinzwe kugenzura urwego rw’ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria (NMDPRA) cyagaragaje ko impanuka nk’izi zimaze guhitana abantu 493 mu myaka itatu ishize.
Umuyobozi Mukuru wa NMDPRA, Farouk Ahmed, yavuze ko umubare w’impanuka ziturika za tanki wiyongereye ku buryo buteye impungenge. Yatanze imibare yerekana ko mu 2022 habaye impanuka enye zihitana abantu barindwi, mu 2023 habaye ebyiri zihitana abantu 24, naho mu 2024 impanuka 11 zihitana abantu 341. Mu mezi abiri ya mbere ya 2025, impanuka eshanu zimaze guhitana abantu 121.
Ahmed yagize ati: “Izi mpanuka zirashobora kwirindwa kandi ntizikwiye. Tugomba gufata ingamba zikomeye kugira ngo dushyire iherezo kuri izi mpanuka zitwara ubuzima bwa benshi.”
Guverinoma rero irifuza kugabanya ubushobozi bw’amakamyo atwara peteroli bugashyirwa kuri litiro 45,000 mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’izo modoka no kugabanya ibyago byo guturika.
Ku rundi ruhande, Ihuriro ry'Abatwara Ibinyabiziga by’Abikorera (NARTO), riyobowe na Perezida waryo Yusuf Othman, ryamaganye iki cyemezo, bavuga ko gishobora guteza igihombo gikomeye mu rwego rw’ubwikorezi bwa peteroli muri Nijeriya.
Othman yagize ati: “Dufite amakamyo agera ku 2,000 afite ubushobozi bwa litiro 60,000, buri kamyo kagura miliyoni 150 z’amafaranga ya Nijeriya. Ibi bivuze ko dushobora gutakaza ishoramari rya miliyari 300, harimo n’ayafashwe mu mabanki.”
NARTO ivuga ko kugabanya ubushobozi bw’amakamyo bizatuma habaho gutwara peteroli inshuro nyinshi, bityo igiciro cya peteroli kikiyongera, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Izi mpaka zirakomeje hagati ya guverinoma n’abatwara amakamyo, hakaba hategerejwe kureba niba guverinoma izakomera ku cyemezo cyayo cyangwa niba hazabaho ubwumvikane hagati y’impande zombi.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO