Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yatangaje ko yatangiye gukora kuri Album ye kabiri yise ‘Rutakisha’, ni nyuma y’imyaka isatira ibiri ashyize hanze Album ya mbere yise ‘Musomandera’ iriho indirimbo zatumye benshi bamuhanga amaso mu muziki gakondo.
Kuva mu myaka itanu ishize, uyu musore yigaragaje mu bihangano byatumye benshi bamukurira ingofero, bigeze kuri Album yitiriye umubyeyi we ibintu biracika.
Kuva mu myaka ibiri ishize kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye, ndetse kuri ubu ari kwitegura kuririmba mu gitaramo ‘Amore Valentines’ Gala’ kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa ‘Saint Valentin’.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, Ruti Joel yavuze ko agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe anageze kure Album ye.
Ati “Album yitwa ‘Rutakisha’ ndi kuyikorana n’umucuranzi wanjye Clement nk’uko musanzwe mubizi. Ni Album yanjye na Clement niwe uri kuyitunganya, iriho indirimbo 10 yitwa ‘Rutakisha’.”
Yavuze ko iyi Album yayitiriye ikivugo yahaye umucuranzi we Clement ‘ubwo twari mu itorero’. Ati “Ni ikivugo kidasanzwe, ni Rutakishamihana. Iyo ndirimbo muyumvise nibwo muzasobanukirwa impamvu nabivuze uko kuko ifite aho ihuriye n’ibintu byinshi muzi.”
Ruti
Joel yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka, kandi ko itandukanye n’ukuntu
Album ‘Musomandera’ ikomezemo kuko yo irimo n’ibigezweho muri iki gihe. Ati “Irimo
ibinyarwanda, ibinyamusozo, mbese hakazamo n’urukundo.”
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y’umuziki yaharuwe n’ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n’abandi basore b’Ibihame.
Mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena yamurikiyemo Album ye ‘Musomandera’.
Ubwo yamurikaga iyi Album, Rukotana yavuze ko byamusabye kwisunga aba Producer b’abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n’abahanzi barimo Buravan.
Album ye igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye Album ayita ‘Musomandera’ kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album ‘Rumata’ yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n’indirimbo z’umudiho ugezweho. Akomeza ati “Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.”
Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n’indirimbo 10 z’umudiho ugezweho biba ‘Rumata wa Musomandera’.
Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk’isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.
2024,
wabaye umwaka mwiza kuri uyu musore kuko yagaragaye mu bitaramo bikomeye,
ndetse mu ntangiriro za 2025 yataramanye na bagenzi be mu gitaramo cy’Itorero
Ishyaka ry’Intore, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Ruti
Joel yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya Kabiri yise ‘Rutakisha'
Umuhanzikazi
Babo yatangaje ko yinjiye mu byo gutegura ibitaramo, ariko atibagiwe gukora
umuziki
Muyoboke
Alex wabaye umujyanama w’abahanzi, yatangaje ko yahisemo gufasha Babo gutegura
igitaramo kubera ko banakoranye agitangira urugendo rw’umuziki
Alyn
Sano yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, yateguye n’indirimbo
yageneye abafana be mu kwizihiza Saint Valentin
Dj
Sonia yatangaje ko yiteguye kuvanga umuziki wubakiye ku ndirimbo z’urukundo
muri ‘Amore Valentines’ Gala’
Kidum yatangaje ko gutaramira mu Rwanda abifata nko guhura n’abavandimwe be
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL
">
TANGA IGITECYEREZO