Kigali

Uko amategeko y’u Rwanda ahana abatekamutwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/02/2025 16:55
0


Nubwo bamwe bigamba kugira ubuhemu, bigize icyaha ndetse amategeko y’u Rwanda abahana yihanukiriye.



Uko imisi yicuma, niko abantu babeshya abandi bagamije indonke benshi bita abatekamutwe bakomeza kwiyongera aho na bamwe babyigamba bakavuga ko baba bishakira amafaranga.

Urugero nk’umuhanzi, umukinnyi cyangwa se undi muntu uwo ariwe wese ashobora kugurisha ikintu mu buryo butari ubwa nyabwo agamije uburiganya n’ubwambuzi bw’imitungo y’undi muntu.

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu ubeshya abandi agamije kubiba (ubujura bushukana cyangwa uburiganya) aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko arabihanirwa.

Ingingo ya 174 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018) ivuga ko uburiganya ari ibikorwa umuntu akora agamije gushuka abandi cyangwa kubatera kuyoba, kugira ngo yigarurire ibintu byabo cyangwa inyungu zabo mu buryo butemewe.

Umuntu uhamijwe icyaha cy’uburiganya ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 2 kugeza ku myaka 3, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo iki cyaha gikozwe mu buriganya bw’inyemezamigabane, inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu n’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Iri tegeko risobanura ko iyo uburiganya bukorewe abantu benshi cyangwa bikozwe hifashishijwe ibikoresho bya tekinoloji cyangwa mu buryo buteza igihombo kinini, ibihano bishobora kwiyongeraho igice kimwe cy’ibihano bisanzwe.

Iyo kandi umuntu yiyitiriye icyangombwa cy’undi mu bikorwa by’uburiganya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza ku myaka 5 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND