Cleveland Cavaliers itwaye igikombe cya shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) nyuma yo gutsinda Golden State Warriors amanota 93 kuri 89 ndetse LeBron James wayifashije muri uyu mwaka ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2016 ukaba wari umukino wa 7 mu ruhererekane rw’imikino ya nyuma ya NBA yahuje Cleveland Cavaliers na Golden State Warriors.
Cleveland yatwaye igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 52 itabasha kugira irushanwa rikomeye ikozaho imitwe y’intoki ndetse ikora amateka yo kuba ikipe ya mbere itwaye igikombe nyuma yo gutsindwa imikino 3-1 mu mikino ya nyuma ya NBA.
Ni nyuma y’aho Kyrie Irving atsindiye amanota atatu ubwo hari hasigaye amasegonda atatu ngo umukino urangire.
LeBron James bakunze kwita King (umwami) James yafashije Cleveland Cavaliers gutwara NBA nyuma y’imyaka ibiri agarutse muri Cleveland y’iwabo agatanga isezerano ryo kuyihesha igikombe cya shampiyona nyuma yo gutwarana na Miami Heat ibikombe bibiri.
LeBron James ateruye igikombe cya NBA yatwaranye na Cleveland Cavaliers
Stephen Curry na Golden State Warriors ntibashoboye gutwara igikombe cya NBA bikurikiranya nyuma yo kugitwara umwaka ushize nyuma y’aho batsindiwe ku mukino wa karindwi mu mikino ya nyuma ya NBA na Cleveland Cavaliers.
Kari agahinda gakomeye kuri Stephen Curry nyuma yo kutabasha gutsinda umukino ngo batware NBA
Perezida Barack Obama, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuzeko umukino wa Cleveland Cavliers wari umukino ukomeye maze ashimira LeBron James kuba abashije gufasha ikipe y’iwabo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 52.
Perezida Obama yashimiye LeBron James ndetse na Cleveland Cavaliers ku gikombe batwaye
LeBron James yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ubudashyikirwa muri uyu mwaka w’imikino muri NBA (MVP: Most Valuable Player) ndetse bikaba ari inshuro ya gatatu LeBron James agizwe MVP muri NBA nyuma yo guhabwa iki gihembo mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013.
LeBron James yahawe igihembo cya MVP w'umwaka wa 2016
N’amarangamutima menshi, LeBron James yavuze ko yishimiye cyane kuba afashije ikipe ye gutwara igikombe cya NBA cy’uyu mwaka. Yagize ati “ Nakoresheje ingufu zose nari mfite, natanze umutima wanjye, amaraso yanjye, icyuya cyanjye ndetse n’amarira yanjye muri uyu mukino’’.
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Cleveland Cavaliers nyuma yo gutwara NBA
Umuhanzi Usher (hagati) yari ku kibuga cya Oracle Arena yishimira intsinzi ya Cleveland Cavaliers hamwe n'umutoza wa Tyronn Lue (hagati) ndetse na Irving (iburyo)
TANGA IGITECYEREZO