Umunyamideli Ashlyn Castro uri mu munyenga w’urukundo na Jude Bellingham yavuye imuzi n’imuzingo ukuri ku nkuru zimaze iminsi zivugwa ku hahise he, zivugwa n'abagera intorezo urukundo rwabo.
Kuva umwongereza Jude Bellingham yashyira ku karubanda
umukunzi we mushya ariwe Ashlyn Castro, abakunzi b’uyu mukinnyi wa Real Madrid
bamusamiye hejuru ari na ko havugwa inkuru uruhuri ku hahise h’uyu
munyamerikakazi.
Igitangaje kuri uyu mukobwa w’imyaka 27 ni uko byavuzwe kenshi
ko Jude Bellingham ari umugabo wa 71 ukundanye nawe, ndetse hagashyirwa hanze
urutonde rw’ibyamamare byakanyujijeho nawe harimo nka Neymar Jr, Michael B.
Jordan, Jamie Foxx, Lewis Hamilton, n’abandi.
Abonye inkuru zimaze kuba nyinshi, Ashlyn Castro yanyarukiye
kuri TikTok ye ikurikirwa n’abantu ibihumbi 152 akora amashusho afite iminota
10 n’amasegonda 15, kugira ngo asobanure ukuri kuri ayo makuru amaze iminsi
azenguruka imbuga nkoranyambaga.
Ashlyn avuga ko abantu bahimbye ahahise he, bakarema
indangagaciro zitari zo, bakamwibasira, nta kintu na kimwe bagendeyeho cy’ukuri
ahubwo byose ari ibinyoma gusa.
Ati: ”Uruhande rwose watekerezamo, abantu baranyibasiye,
baramparabika, bantesha agaciro bagerageza gutera urugo rwa nyogokuru. Byari
birenze urugero.”
Avuga ku byo gukundana n’abagabo basaga 70, yagize
ati: ”Nagize abakunzi batatu gusa mu myaka umunani ishize. Mu 2017 nibwo
nakundanye bwa mbere kandi uwo twakundanye yari icyamamare. Aho rero
namenyereye abantu bamvugaho ibyo bashaka.”
Yakomeje ati: ”Nta kintu cyari kuri murandasi kivuga ku
hahise hanze, abantu bagerageje kuzana ibintu bigaragaza urwango bamfitiye
kubera uwo twakundanaga icyo gihe.”
Ashlyn Castro avuga ko Jude Bellingham ari umukunzi wa gatatu agize aho kuba uwa 71
Ashlyn Castro avuga ku kazi gatandukanye yakoze, yavuze ko
yigeze gukora muri restaurant ndetse agasinyana na kompanyi y’imideri. Ndetse
kandi uyu mukobwa yanagerageje gukora umuziki gusa ntibyamuhira agenda
abishyira ku ruhande.
Uyu mukobwa kandi yanagaragaye mu ndirimbo z’abandi
zitandukanye, ari ba bakobwa bagaragara mu ndirimbo bita ‘video vixens’ mu
rurimi rw’icyongereza. Amafoto yagiye akurwa mu ndirimbo yagaragayemo, avuga ko
yagiye akoreshwa mu kumuharabika.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Jude Bellingham akundana
n’umuhorandi witwa Laura Celia Valk, mu minsi ishize ni bwo we na Ashlyn Castro
bashyize ahagaragara iby’urukundo rwabo aho bagaragara kenshi bari kumwe haba
ku kibuga ndetse n’ahandi.
Aslyn akunze kuza gushyigikira Bellingham ku mikino itandukanye
TANGA IGITECYEREZO