RURA
Kigali

Manchester United igiye kubaka Stade nshya izaba ari iya mbere mu Bwongereza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/03/2025 9:24
0


Ikipe ya Manchester United igiye kubaka Stade nshya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100 ikazatwara amafaranga arenga miliyari 2 z'Amapawundi.



Ejo ni mugoroba nibwo hagiye hanze ikiganiro Sir Jim Ractliffe ufite imigabane muri Manchester United akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa bifite aho bahuriye n'umupira w'amaguru muri iyi kipe yagiranye n'ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC na Telegraph.

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru yagarutse ku bintu bitandukanye birimo no kubaka stade nshya. Yavuze ko bari ku gutekereza kubaka Stade nshya cyangwa bakaba bavugurura Old Trafford basanzwe bakiriraho.

Sir Jim Ractliffe yavuze ko Manchester United ari ikipe ikomeye bityo ko niba igiye kubaka stade igomba kubaka stade iyibereye.

Ati: "Manchester United ni ikipe ikomeye y'umupira wamaguru ku Isi. Noneho niba igiye kubaka stade nshya igomba kuba ari stade ibereye ikipe ikomeye ku Isi ndetse na stade ikwiranye na shampiyona ikomeye kwisi. Kuberako Premier League niyo shampiyona ikomeye ku isi".

Yavuze ko muri Premier League bafite Stade zikomeye ariko badafite iziri ku rwego nk'iya Santiago Bernabeu ya Real Madrid cyangwa Camp Nou ya FC Barcelona.

Yagize ati "Kuri ubu, iyo urebye Premier League, dufite stade zikomeye ariko ntidufite Bernabeu ndetse Camp Camp dufite, nubwo ari shampiyona ikomeye ku Isi".

Nyuma y'ibi ikinyamakuru The Athletic cyahise cyandika ko Manchester United igiye kubaka stade nshya ntabyo kuvugurura Old Trafford.

Ni stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100 aho izaba ariyo nini mu Bwongereza nyuma y'iya Wembley stadium yakira abantu ibihumbi 90.

Izatwara agera kuri miliyari 2 z'Amapawundi ndetse Manchester United yemerewe inkunga na Leta y'u Bwongereza mu kuyubaka.

Biteganyijwe ko igishushanyo mbonera cyayo kirajya hanze kuri uyu wa Kabiri. Manchester United isanzwe yakirira kuri Old Trafford ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 74,310 ikaba yarubatswe 1910.

Iyi stade yagiye igaragaza ibibazo bitandukanye mu minsi yashize nkaho imvura yaguye ikavira abafana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND