Mu gihe ihihugu byo ku Mugabane wa Afurika biri mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cy'Isi 2026, barindwi bakina mu Rwanda mu cyiciro cya mbere bamaze guhamagarwa mu makipe yabo y’ibihugu.
Bigirimana Abedi, Henry Msanga, na Rukundo
Onesime bo muri Police FC, ndetse na Muderi Akbar wa Gasogi United na Mussa
Omar wa Gorilla FC, bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
Ikipe y’u Burundi izakina umukino wa mbere na
Côte d’Ivoire tariki ya 21 Werurwe 2025, ikaba izakiramo umikino ya Seychelles
tariki ya 25 Werurwe 2025, byose bigamije gushaka itike yo kwitabira Igikombe
cy’Isi 2026.
Abakinnyi babiri ba APR FC, Denis Omedi na
Hakim Kiwanuka, barimo kwitegura imikino ikomeye ya Uganda Cranes aho bari
kwitegura gukina na Guinée na Mozambique mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
2026.
Uganda Cranes izakina umukino wa mbere na
Mozambique tariki ya 20 Werurwe 2025 mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki ya
25 Werurwe 2025, aho Uganda izakira Guinée.
Hakim Kiwanuka na Denis Omedi mu bakinnyi bakina muri shampiyona y'u Rwanda bazafasha igihugu cya Uganda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi
Ikipe y'igihugu y'Uburundi yahamagaye abakinnyi batanu bakina muri shampiyona y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO