Lionel Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yahumurije abanya Argentina nyuma y’umwuzure ukomeye wateje akaga mu mujyi wa Bahia Blanca aho byibura abantu 16 bahitanwe n'iki cyago gikomeye.
Messi yatanze ubutumwa bwatangaje benshi mu
buryo bwo kwifatanya n'abaturage b'uyu mujyi nyuma y'ibihe bikomeye babayemo.
Ku wa Gatanu, imvura yaguye amasaha umunani mu mujyi wa Bahia Blanca, uri mu majyepfo ya Buenos Aires.
Iyo mvura nyinshi yatangiye guteza inkangu, bigaragara ko
yashegeshe byinshi mu mujyi, harimo imihanda, ibiraro n'ibikorwa by'ubucuruzi.
Abaturage benshi basabwe guhunga amazu yabo
nyuma y'uko amazi yari yatangiye kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Nk'uko byabaye inshuro nyinshi, Lionel Messi, umunya-Argentina ufite izina rikomeye mu mupira w'amaguru, ntiyahwemye kwereka abaturage b’igihugu cye ko yifatanyije nabo.
Yatangaje ubutumwa bwo kwifatanya
na bo mu bihe bikomeye, avuga ku rubuga rwe rwa Instagram ati: "Mu gahinda
kenshi twabonye ibyabereye i Bahia Blanca. Nihanganishije imiryango yabuze
ababo, ndetse bakomeze gukomera mu bihe bitoroshye barimo."
Ubutumwa bwa Messi bukomeza kugaragaza ko n'ubwo ari mu rwego rw'ibikorwa byo gukina, atakwibagirwa abavandimwe be.
Ubu butumwa bw’ubwuzu bwamurikiye imbaraga zo gushyigikira
abahuye n'iki kiza kandi bwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe mu gihugu.
Nk'uko bitangazwa na Minisitiri w'ubutegetsi bwa leta ya Argentina, Carlos Bianco, igihugu kirateganya gusana ibyangijwe numwuzure, kandi ibikorwa byo kubaka bizakomeza.
Messi, nawe wagiye mu biruhuko, ashobora kugaruka mu kibuga kuwa Gatanu aho Inter Miami izakina na Cavalier mu irushanwa rya CONCACAF
Champions Cup.
Lionel Messi yahumurije ababuriye ababo mu mwuzure wibasiye Argentia
Umwuzure uherutse kwibasira agace ka Bahia Blanca uhitana abageze kuri 16
TANGA IGITECYEREZO