Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, Emily Osment na Jack Anthony bamaze kumvikana ku gutandukana kwabo, nyuma y’iminsi mike Osment atanze ubusabe bw’ubutane.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, aba bombi bemeranyije ko nta n'umwe uzakomeza gusaba undi amafaranga amubeshaho cyangwa ubundi bufasha bwose nyuma y'uko batandukanye.
Izo nyandiko zatanzwe n’umukinnyi wa filime Osment w’imyaka 33, ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025. Nubwo bumvikanye ku gutandukana, baracyategereje ko umucamanza abyemeza ku mugaragaro.
Iyi nkuru ije nyuma y’uko Osment, wamenyekanye muri filime Hannah Montana, atanze ubusabe bw’ubutane ku wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, avuga ko impamvu ari ukutumvikana kudashobora gukemuka.
Mu itangazo yahaye PEOPLE, Osment yagize ati: "Umwanzuro uwo ari wo wose ukomeye ufata mu buzima, waba ari uwo mu rukundo, ku kazi cyangwa ahandi, ugomba kuba uhamye."
Urukundo
rwabo rwarangiye vuba
Emily Osment na Jack
Anthony basezeranye ku wa 12 Ukwakira 2024, nyuma y’uko bari bamaze hafi umwaka
umwe bemeranyije kubana (fiancé) muri Kamena 2023. Nyamara, Osment
yagaragaje ko batandukanye tariki ya 7 Ukuboza 2024, nk’uko bigaragara mu
nyandiko z’urukiko.
Nta mwana bari bakabyaranye, kandi mbere yo gushyingiranwa, bari baranje kugirana amasezerano agaragaza uko umutungo uzagabanwa mu gihe baba batandukanye.
Mbere y’ubukwe bwabo, Osment yari yarabwiye PEOPLE uburyo yari atewe amatsiko n’ubukwe bwe. Mu kiganiro yagiranye n'iki kinyamakuru muri Gicurasi 2024, yaragize ati: “Sinjye uzarota tubanye. Mbese sinkibashije gutegereza!”
Jack Anthony yari yateye
ivi amusaba ko babana ubwo bari mu rugendo rwabo muri Yosemite National Park
muri California. Icyo gihe, Osment yagaragaje ibyishimo bye mu butumwa yari
yashyize kuri Instagram (ariko bwaje gusibwa), agira ati: “Sinari nzi ko ubuzima bushobora kuba bwiza
gutya cyangwa ko nshobora kugira ibyishimo nk’ibi.”
Nyuma gato y'ubukwe
bwabo, Emily Osment yari yabwiye umunyamakuru Gayle King mu kiganiro CBS Mornings ati: “Biragenda neza cyane.” Yongeyeho
ati: “Iminsi ine ishize yari
itangaje.”
Icyakora, nyuma y’amezi
atanu gusa, urukundo rwabo rwaje kurangira.
Emily Osment na Jack Anthony bemeranyije gutandukana nyuma y'amezi atanu basezeranye kubana akaramata
TANGA IGITECYEREZO